Umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga ukomoka muri Phillipines, Manny Pacquiao, yahuriye n’uruva gusenya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yabuzwaga kwinjira mu isoko ryo muri Los Angeles azizwa amatwara ye yo kwamagana kuryamana kw’abahuje ibitsina.
Nk’uko byatangajwe na PEP News, nyiri iri soko, Rick Caruso, yatangaje ko icyateye iki cyemezo ari uko abakiliya benshi babo benshi babarizwa mu baryamana bahuje ibitsina kandi go bari bafite uburenganzira bwo kumva batisanzuye iruhande rwa Pacquiao. Kubw’ibyo “Manny Pacquiaio nta kaze agihawe” , uko niko Caruso yavuze.
Mu kwezi gushize uyu muuteramakofe yibasiye abaryamana bahuje ibitsina n’ababashyigikiye mu itangazo yasohoye avuga ko aba bantu “barutwa n’inyamanswa”. Nubwo nyuma yigaruye agasaba imbabazi, byagaragaye ko, wa mugani w’Umunyarwanda ngo “Umanika agati wicaye wakajya kukamanura ugahaguruka”, amazi yari yarenze inkombe.
Iyi ariko si inshuto ya mbere Manny Pacquiao abujijwe kwinjira muri iri soko ryitwa The Grove kuko no mu 2012 nabwo ngo yabujijwe kurikandagiramo azira kuba yari aherutse gutangaza na none amagambo yibasira abatinganyi, aho icyo giihe noneho yari yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiriye kwicwa.
Icyo gihe nabwo Caruso yasohoye itangazo avuga ko hashingiwe kubyo bumvise mu makuru ku byatangajwe na Pacquiao, bamenyesheje ko adahawe ikaze muri The Grove, atazakoreramo ikiganiro n’itangazamakuru, haba icyo gihe ndetse no mu gihe kizaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




