Ibibwana by’ingurube bibiri byashyizwe imbere ya banki y'igihugu

Sangiza iyi nkuru

Abantu bataramenyekana bashyize ibibwana by’ingurube imbere ya Banki Nkuru ya Uganda (BOU)  biriho ifoto y’umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’ubucuruzi yitwa  DFCU,Juma Kisaame.

Aba bantu bivugwa ko ari agatsiko k’urubyiruko rurwanya ruswa mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2018 ibyo bakoze ngo bigamije guhangana n’abayobozi barya ruswa,b’inda nini ba BOU bafatanyije n’ubuyobozi bwa Banki ya DFCU bakanyereza akayabo k’amashilingi  miliyaridi 150.

Uyu Kisaame arashinjwa kugira uruhare mu gushaka kwikubira Crane Bank  mu buryo butemewe n’ubwo kugeza ubu yasimbuwe n’uwitwa Mathias Katamba wahoze ayobora ‘Housing Finance Bank’ nk’uko Spyreports ibitangaza.

Kisaame
Juma Kisaame washyizwe ku mugongo w’ingurube.

Ibi ni nyuma yaho bigaragaye ko uyu Kisaame afite asaga miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika kuri konti ye muri ‘Bank of Africa’. Ibi byatumye benshi bibaza aho uyu mugabo yaba yarakuye amafaranga angana atya.

Ni nyuma yaho kandi  Umugenzuzi w’Imari ya Leta, John Muwanga ashyize hanze raporo  yerekana ko  BOU yagiranye ubwumvikane na banki ya DFCU  kugira ngo bagure Crane Bank yahoze ari iy’umukire w’umuhinde, Sudhir Ruparelia.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Muri uku kumvikana bemejeko Crane Bank bazayigura amashilingi miliyari 200  gusa kugeza ubu ayishyuwe ni miliyari 90 gusa.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *