Abantu bataramenyekana bashyize ibibwana by’ingurube imbere ya Banki Nkuru ya Uganda (BOU) biriho ifoto y’umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’ubucuruzi yitwa DFCU,Juma Kisaame.
Aba bantu bivugwa ko ari agatsiko k’urubyiruko rurwanya ruswa mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2018 ibyo bakoze ngo bigamije guhangana n’abayobozi barya ruswa,b’inda nini ba BOU bafatanyije n’ubuyobozi bwa Banki ya DFCU bakanyereza akayabo k’amashilingi miliyaridi 150.
Uyu Kisaame arashinjwa kugira uruhare mu gushaka kwikubira Crane Bank mu buryo butemewe n’ubwo kugeza ubu yasimbuwe n’uwitwa Mathias Katamba wahoze ayobora ‘Housing Finance Bank’ nk’uko Spyreports ibitangaza.

Ibi ni nyuma yaho bigaragaye ko uyu Kisaame afite asaga miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika kuri konti ye muri ‘Bank of Africa’. Ibi byatumye benshi bibaza aho uyu mugabo yaba yarakuye amafaranga angana atya.
Ni nyuma yaho kandi Umugenzuzi w’Imari ya Leta, John Muwanga ashyize hanze raporo yerekana ko BOU yagiranye ubwumvikane na banki ya DFCU kugira ngo bagure Crane Bank yahoze ari iy’umukire w’umuhinde, Sudhir Ruparelia.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Muri uku kumvikana bemejeko Crane Bank bazayigura amashilingi miliyari 200 gusa kugeza ubu ayishyuwe ni miliyari 90 gusa.


