Ruhango: Guverineri Gasana arasaba uruganda rwa Kinazi gushyiraho amakusanyirizo y’imyumbati

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahinzi b’imyumbati bo mu murenge wa Kinazi bavuga ko nyuma y’aho baboneye imbuto nziza umusaruro wabaye mwinshi ariko bagorwa no kuwugeza ku ruganda, bifuza ko uruganda rwajya rubegera rukaza gutwara uwo musaruro wabo kuko bituma hari n’abahinzi bahitamo kuyinyuza ku ruhande bakigurishiriza ku masoko asanzwe.

Umwe mu bahinzi bo muri uyu murenge, Nyabyenda Innocent, avuga ko aho Leta ibashakiye imbuto nziza y’imyumbati kuko iki gihingwa cyari kibasiwe na Kabore, ubu umusaruro wayo wabonetse ndetse abahinzi barejeje cyane, gusa avuga ko ikibazo bafite ari uko uruganda rutaza gufata umusaruro wabo aho batuye bakifuza ko habaho uburyo bwo kuza kuyifata cyangwa ikagira aho ikusanyirizwa.

Yagize ati “Leta imaze kudushakira imbuto nziza, twarayihinze ubu umusaruro urahari cyane haba hano muri Kinazi no muri Ntongwe ariko dufite ikibazo cy’uko hari ubwo tuyikura ikarara ugasanga uruganda ruje kuyitwara hashize nk’iminsi 2 kandi icyo gihe iba yatangiye kunamba ,turifuza ko habaho uburyo bwo kuyikusanyiriza ahantu hamwe bakajya baza kuyifata».

Guverineri w’intara y’Amajyepfo,  Emmanuel K.Gasana ubwo yasuraga uru ruganda ku itariki ya 9 Ugushyingo 2018,  yasabye ubuyobozi bw’uru ruganda gushyiraho amakusanyirizo y’imyumbati hirya no hino mu mirenge bafatanije n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge.

Yagize ati« isoko rirahari kandi twabonye bafite stock nini y’aho kuyibika ndetse no kubika ifu , niyo mpamvu twabasabye gushyiraho amakusanyirizo y’imyumbati hirya no hino mu mirenge bafatanije n’abagoronome b’imirenge ndetse n’amakoperative yabo ».

Umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi, cassava Plant Emile Nsanzabaganwa yemeza ko gukora amakusanyirizo biri muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuhinzi ibinyujije mu mushinga wa PASP igamije gufasha abaturage bari mu gace kamwe kwegeranya umusaruro yabo.

kina
Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *