Dr. J. Peter Pham yagizwe intumwa yihariye ya perezida w’Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari k’Afurika nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Department ya leta rivuga.
Mu nshingano nshya Dr Pham yahawe, harimo guhuza ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rw’umutekano ku mipaka, politiki n’iterambere ry’ubukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari. Ni we kandi ushinzwe gushyigikira iterambere rya demokarasi, sosiyete sivile na gahunda z’icyurwa ry’impunzi ku bushake.
Mu mirimo ye, Dr. Pham azafatanya bya hafi n’umunyamabanga wungirije wa Leta ushinzwe ibibazo by’Afurika hamwe na ba ambasaderi bahagarariye Amerika mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari. Bazarebera hamwe uko Amerika yatanga umusanzu mu guharanira amahoro arambye, n’iterambere ry’ubukungu muri ako karere.
Dr. Pham yakoze imirimo itandukanye ku mugabane w’Afurika, no mu burasirazuba bwo hagati. Yari amenyerewe kandi no mu nzego z’uburezi muri kaminuza zo muri Amerika nka Kaminuza ya James Madison aho yibandaga ku bumenyi bw’umugabane w’Afurika.


