U Bubiligi: Hizihijwe isabukuru y’imyaka 75 ya Mgr Nzakamwita- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Muri kiliziya iherereye i Gijzegem mu gice kivuga igifurama mu gihugu cy’u Bubiligi, habereye misa yo kwizihiza imyaka 75 Musenyeri Servilien Nzakamwita amaze avutse.

Muri iyo misa yabaye ku wa Gatandatu taliki 3 Ugushyingo 2018, yari yateguwe n’abavandimwe ba Musenyeri Nzakamwita batuye mu Bubiligi bafatanije n’inshuti n’abavandimwe.

Misa yasomwe na Musenyeri Nzakamwita ubwe akikijwe na Musenyeri Frédéric Rubwejanga uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba aba muri abbaye ya Scourmont mu Bubiligi na Musenyeri Vénuste Linguyeneza uba Waterloo naho ni mu Bubiligi. Hari n’abapadiri batandatu harimo abavuye mu Budage.

Musenyeri Linguyeneza niwe wavuze ubuzima n’imibereho ya Musenyeri Nzakamwita. Yavuze ko yamusanze mu iseminari nkuru ya Nyakibanda amukuriye. Yashimangiye ko ari umugabo w’ukuri, utica umugambi ngo akaba yubahiriza isaha cyane. Ibyo ngo byagaragaye aho yabaye hose.

musenyeri
Musenyeri Servilien Nzakamwita wizihiza isabukuru y’imyaka 75

Mu ijambo rye, Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ashimira Imana kuba yaramuhaye imbaraga zo gusohoza inshingano ze mu myaka 47 amaze mu bu saseridoti . Yavuze ko ananiwe akaba yarandikiye Papa ko yamuha uruhushya rwo kujya mu kiruhuko agashaka undi umusimbura.

Musenyeri Rubwejanga nawe yashimye Nzakamwita uburyo yitangiye imirimo Imana yamushinze, avuga ko baziranye cyane kuko ari we wamusezeranije aba Musenyeri.

Misa yari yitabiriwe n’abakristu baturutse imihanda yose,  abakomoka muri paruwasi ya Rushaki aho Musenyeri avuka, abo muri paruwasi ya Janja aho Mgr Nzakamwita yabaye imyaka 12, avuye mu Ruhengeri aho yari amaze imyaka 5, abize mu iseminari nto yo ku Rwesero nayo yategetse imyaka myinshi, abize mu iseminari nkuru ya Rutongo aho yigishije, abo muri diyosezi ya Byumba abereye umushumba imyaka 22 n’abandi bakristu benshi.

Twibutse ko Musenyeri Nzakamwita yavukiye muri Komini Kiyombe ya kera, Perefegitura ya Byumba ubu iri mu karere ka Nyagatare, tariki 20 Mata 1943.

Yize amashuri abanza kuva  muri 1952 kugeza 1957, akomereza mu iseminari nto ya Rwesero yinjira mu iseminari nkuru ya Nyakibanda mu mwaka wa 1965, ahabwa ubupadiri tariki 11 Nyakanga 1971.

Yabaye muri paruwasi zitandukanye :  Ruhengeri (imyaka 5), Janja (imyaka 12). Muri 1989 yagiye kwiga mu Bubiligi muri Lumen Vitae agaruka mu 1991 ajya kwigisha mu iseminari nkuru ya Rutongo. Yahawe ubwepiskopi tariki 25 Werurwe 1996, aba umushumba wa Diyosezi ya Byumba kugeza ubu.

 

m2
Musenyeri Servilien Nzakamwita ni we wasomye miza hizihizwa isabukuru ye

m1 m3

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *