Umudepite mu gihugu cya Tanzaniya, Joseph Musukuma avuga ko atumva impamvu Leta y’igihugu cye ikomeje kwanga ko urumogi rwacuruzwa nk’ibindi bicuruzwa byose yitwaje ko ngo rufite ikibazo.
Uyu mugabo uhagarariye agace ka Geita kuwa 9 Ugushyingo 2018 ubwo yatangaga ibitekerezo mu nteko yavuze ko Leta ikwiriye gusobanura ikibazo kiba mu rumogi mu gihe ibindi bihugu byinjiza umurengera w’amafaranga binyuze mu misoro yavuye ku barucuruza.

Yagize ati” Nigeze gutanga igitekerezo abantu benshi hano baranseka. Ejo bundi Canada yemeye ubucuruzi bw’urumogi, uzajye Zambiya, Lesoto na Afurika y’Epfo n’ahandi henshi biremewe. Njye si ndi umunywi w’urumogi ariko mwe nk’abashakashatsi muzadushakire ikibazo kiba mu rumogi.”
Joseph Musukuma ni umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzaniya ari ryo Chama Cha Mapinduzi (CCM). Uyu mugabo yumvikana kenshi atarya indimi mu kunenga imikorere idahwitse y’ibigo bya Leta ndetse akaba azwiho kutavuga rumwe n’abavuga ko bafite impamyabumenyi za Kaminuza avuga ko ntacyo zimaze.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Avuga ko we n’ubwo yize amashuri arindwi, nta bwenge buhambaye arabonana abaminuje bitewe n’ibyemezo bafata.
Uyu mugabo yatorewe kuba umudepite mu 2015-2020


