Umunyepolitiki wigenga Mpayimana Philippe wigeze kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017, akongera akaba umukandida wigenga mu matora y’abadepite yo mu mwaka wa 2018, yangiwe gukorana ikiganiro n’Abanyamakuru, none kuwa 10 Ugushyingo 2018.
Ikiganiro cyari giteganyijwe kuva isa yine za mu gitondo kugeza I saa munani, ariko ntibyamukundiye, kuko aho yari yakodesheje ngo ahabonanire n’abanyamakuru yabujijwe kuhinjira n’abashinzwe umutekano waho. Mpayimana Philippe yanyarukiye ku biro bya Police biri hafi aho, bamubwira ko icyo bamufasha ari uko yatanga ikirego bikazakurikiranwa.

Ubwo yagarukaga aho bamwangiye gukorera ikiganiro n’abanyamakuru kuri Club + 250 imbere ya Sonatubes ku Kicukiro, bongeye kumwangira kwinjira, ahitamo kuvuganira n’itangazamakuru, hanze y’amarembo.
Mpayimana Philippe yatangaje ko impamvu yo guhura n’itanbgazamakuru uyu munsi ari ukurikimurikira imirongo migari y’Umutwe wa Politiki aherutse gushinga anabagaragarize abo bafatanya hose mu gihugu, yangiwe gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru ngo abagaragarize gahunda y’ishyaka yatangije, n’abarihagarariye mu gihugu.

Yongeyeho ko ababajwe cyane no kwangirwa gukorera ikiganiro aho yishyuye kugikorera, asaba ko Abanyawarnda bakwigiramo umuco wo kwanga umugayo, bakubahiriza amasezerano. Yirinze kugira auwo ashinja gutambamira ikiganiro cye, ariko avuga ko bimwe mu byamuhagurukije ari ukuzarwanya muri politiki, harimo n’ibisa n’iki gikorwa yakorewe.
Mpayimana yavuze ko ataciwe intege n’ibyo akorewe, ko kandi azakomeza gahunda ye nk’umunyapolitiki ugamije impinduka nziza zubakiye ku bisanzwe bihari.
Umusaza umwe wigaragarije abanyamakuru nk’ukuriye umutekano w’abasanzwe barinda Club +250 yasabye Mpayimana n’abo bari kumwe kuva ahongaho, brabyubahiriza, ikiganiro kirangirira aho.


