Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntavuga rumwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wifuza ko u Burayi bwagira umutwe w’ingabo zabwo zigomba kuburinda ibindi bihangange birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri we akaba afata iki gitekerezo nk’igitutsi gikomeye.

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Ugushyingo nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu ngoro ye izwi nka Champs – Elysées baganira ku byo batavugaho rumwe byerekeye umutekano w’u Burayi.
Ubwo batangiraga ibiganiro byabo, perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gusaba ko habaho kugabana mu buryo bunoze umutwaro ushingiye ku mafaranga atangwa mu kurinda u Burayi.
Perezida Trump yagize ati: “ Turashaka u Burayi bufite ingufu ”.
Mu kumusubiza perezida Macron yagize ati: “ Ntekereza ko dukeneye u Burayi burushijeho kugira ubushobozi, u Burayi burushijeho kwirindira umutekano ”.
Cyakora abayobozi bombi, byibura mu gihe abanyamakuru bari mu cyumba baganiriragamo birinze guterana amagambo nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.
Gusa, ubwo indege yari itwaye Trump yari ikigera ku butaka mu ijoro ryo kuwa Gatanu ku kibuga cy’indege cya Orly, Trump yahise avuga ko kuba Macron asaba umutwe w’ingabo z’u Burayi ari “ igitutsi gikomeye ”.

Macron yanavuze ko u Burayi bugomba kwirinda, imbere y’u Bushinwa, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abaminisitiri b’ingabo bo ku mugabane w’uburayi, barasuzuma uko uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga mushya wakora.
Abategetsi b’u Bufaransa, birinze gutanga ibisobanuro byinshi baje kuvuga ko Trump yumvise nabi ibyo Macron yavuze, bagaragaza ko perezida wa Amerika yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa mu nama bagiranye ati: “ Dufitanye umubano wa hafi kurusha uko bigaragarira amaso ”.


