Amnesty International yagize icyo isaba leta ku birebana n'ibiregwa ba Rwigara

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International urasaba ko ibirego bishinjwa Diane Rwigara na nyina byateshwa agaciro. Ibi ikaba yarabisabye mbere y’uko urubanza rw’aba rusubukurwa kuwa gatatu ushize.

Amnesty International ivuga ko Diane Rwigara azira kunenga ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, kwamagana akarengane ndetse no kunenga uko ubukungu bw’igihugu bwifashe. Ni mu gihe ubutabera bwo mu Rwanda bubakurikiranyeho ibyaha birimo guteza umwuka mubi muri rubanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 07 Ugushyingo, Umuyobozi wungirije wa Amnesty International muri Afurika y’uburasirazuba no mu Biyaga Bigari, Sarah Jackson yagize iti: “ Uburenganzira bw’ubwisanzure mu gutangaza icyo ushaka ntibukwiye gushyirwa mu rubanza nk’uko inkiko z’u Rwanda zumva ikibazo cya ba Rwigara ,”

Yakomeje agira ati: “ Abanyapolitiki bagomba kwemererwa gusobanura ingamba zabo kandi kimwe n’undi wese bakanenga abo bahanganye .”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko usibye gusaba ko ibirego ba rwigara bashinjwa byateshwa agaciro, Amnesty International inahamagarira u Rwanda kumenya ko uburenganzira bwabo mu guhabwa ubutabera butabogamye bwubahirizwa nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga ry’igihugu n’amategeko mpuzamahanga.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Diane Rwigara na nyina, Adeline Mukangemanyi bombi bashinjwa gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi. Diane rwigara ariko yihariye ikirego cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe nyina nawe yihariye icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.

Ubwo baheruka mu rukiko kuwa 07 Ugushyingo, ubushinjacyaha bwasabiye Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline gufungwa imyaka 22, ku byaha bakurikiranyweho, Umucamanza akaba yaranzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza 2018.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *