Ibiro by’Umuvunyi Mukuru byashyize ahagaragara amazina y’abantu bahamijwe ruswa biganjemo abayakiriye n’abayitanze igizwe n’amafaranga makeya. Ni mu rwego rwo gukurikirana ikibazo cya ruswa mu gihugu.
Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara ntiruvugwaho rumwe nko kuba hatagaragaraho abantu bakiriye ruswa y’amafaranga menshi.
Ni urutonde ruriho abantu 37, muri bo 36 bakaba ari abagore ruriho imyirondoro yabo, igitsina n’aho babarizwa nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.
Muri aba bahamijwe icyaha, 24 bashinjwa gutanga cyangwa gusaba ruswa iri hagati y’amafaranga 1500 n’amafaranga 10,000frw.
Urutonde rwiganjeho amamotari n’abashoferi ariko nta bifi bini biriho mu gihe igihano gito cyatanzwe ari imyaka irindwi (7).
Umujyanama akaba n’umuvugizi w’Ibiro by’Umuvunyi, Jean-Pierre Nkurunziza akaba avuga ko ubusanzwe amazina bayahabwa n’Urukiko rw’Ikirenga, nah obo inshingano zabo akaba ari ukuyatangaza. Mu gihe iki gikorwa gisanzwe gikorwa mu bihembwe, kuri iyi nshuro havutse imbogamizi z’ingengo y’imari ariko cyarakemutse nk’uko Nkurunziza akomeza avuga.
Mukurikirane n’ibifi binini
Umuvugizi wa Sosiyete sivile nyarwanda, Jean Léonard Sekanyange we yabwiye iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ubwo iyi ari intambwe yerekeza mu cyerekezo cyiza, hakenewe no gukurikirana ibifi binini kuko ngo na dosiye zabyo zirimo amafaranga menshi.
Ati: “ Ibyo turi kubona ni abantu bato bafashe ruswa iri hagati y’5000frw n’10,000frw. Dushishikajwe n’abo ibyaha birimo amafaranga menshi ashobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu .”
Sekanyange akaba yakomozaga ku bantu bavuzwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ye ngarukamwaka yanagenzuwe na Komite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta mu nteko (PAC).


