Rwamagana: abantu 13 bari mu bitaro bazira kunywa ikigage

Sangiza iyi nkuru

Mu bitaro by’akarere ka Rwamagana, haravugwa abarwayi bagera kuri 13 bahazanywe ejo bavuye ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu. Aba barwayi ngo bazize ikigage banyoye ku wa gatanu, ariko ubuyobozi bw’ibitaro butanga ihumure buvuga ko bari koroherwa.

Iki kigage cyari kigaritse ingogo, cyavuye mu murenge wa Mwurire muri aka karere, giturwa umuryango wo mu mudugudu wa Mataba, akagari ka rugarama mu murenge wa Gahengeri.

Burya ngo nta nzoga itagira ijambo, iyi nayo yari iyo guhemba umubyeyi ukomoka I Mwurire washakiye I Runyinya muri Gahengeri.

Bakimara gusoma kuri iki kigage, abashyitsi n’abasangwa, abagore abana n’abagabo bose batangiye gucibwamo; ndetse n’umwenzi wacyo ntiyasigaye.

Abagore 8 n’abagabo batanu, bose baraye bagejejwe ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe, bucya bajyanwa ku bitaro bya Rwamagana.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru zindi wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ntabwo barembye, ariko ikigage kigomba kugirirwa isuku, Dr Muhire

Ubwo bwiza.com yashakaga kumenya uko aba banyarwanda bamerewe, yavuganye kuri telefoni na Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro bya Rwamagana.

Agira ati, “ aba bantu ntabwo barembye cyane, ndetse mu kanya bamwe barasezerwa hasigare abana bane barimo. Bose baje bafite ibimeneyetso by’inzoka, bigaragara ko ikigage banyoye cyakoranywe isuku nke. Benshi barahitwa, bakaruka abandi bakaribwa mu nda. Nta burozi budasanzwe banyoye, ahubwo ni isuku nke yakoranywe icyo kigage”.

Mu butumwa Dr Muhire atanga, ngo ni uko isuku igomba kwitabwaho mu gukora inzoga za Kinyarwanda, niba ari ari ikigage cyenganwe ubushishoji kitagiyemo umwanda.

Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab nawe uvuga ko ikibazo cyabaye isuku nke agashishikariza abakoresha inzoga gakondo kujya bitwararika isuku.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *