Kuwa kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018, urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru I Kibagabaga rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyamerika ukora imirimo y’ubwubatsi; ushinjwa kubiba amacakubiri no kuvana imyuka mu modoka y’urwego rw’iperereza mu Rwanda (RIB).
Urubanza ruri ku rwego rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku byaha bibiri uyu munyamerika Christopher ashinjwa, byombi byakorewe mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze. Amategeko ateganya ko umuntu ashobora kuburanira aho aba, aho atuye cyangwa aho yakoreye icyha.
Uyu witwa Christopher, aregwa mu rubanza RDP 00360/2018/TB/GAS, yitabiriye urubanza rwe yaje atarimbye cyane, kuko yambaye ipantaro y’ishashi isa n’ikijuju hejuru ni agashati kajya gusa nayo, naho ku birenge yambaye kamambili zitukura zisa n’izicitse. Impamvu y’izi nkweto yo ni uko aburana afunzwe, kuko yaje ava aho afungiye kuri station ya police ya Rusororo mu karere ka Gasabo.
Umugore w’umunyarwandakazi bashakanye, Hakizimana Eshter nawe arahari ndetse n’umwana w’umukobwa bafitanye ugeze mu kigero cy’imyaka ibiri, usa n’umumetisi; n’umukozi wo mu rugo urera uwo mwana arahari. Yunganiwe kandi na Me Mutabingwa Jean Bosco, afite n’umusemuzi kuko atumva ikinyarwanda gikoreshwa mu rukiko.
Mu byaha bibiri akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, harimo icyo gukurura amacakubiri ndetse n’icyo kwangiza ikintu cy’undi.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”inkuru zindi wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Icyaha cya mbere ngo ni ubutumwa bwanditse yandikiye umugore we Hakizimana Eshter amubwira amagambo yuje urwango rwibasira ubwoko bumwe mu Rwanda. Ayo magambo ngo yaba yarayatewe n’umujinya ukomoka ku myubakire y’inzu bafite mu Kinigi, aho yanenze uburyo umugore yakurikiranye imirimo yayo mu gihe we atari ahari.
Iki cyaha aragihakana, akavugako SMS yandikiye umugore we witwa Hakizimana Esther atayibuka ko asaba kuyerekwa. Urukiko rwiherera iminota 15 rujya kuyimuzanira. We n’ umwunganizi we me Mutabingwa bavugako icyaha cyakabaye cyarabayeho iyo aza kuba yarabivuze mu bantu naho ngo SMS yatanzwe mu buryo buri private (bwihariye/ bwihishe).
Naho icyaha cya kabiri cyo kwangiza iby’abandi cyo aracyemera. Cyo yagikoze ubwo yari amaze gutongana n’umugore, agiye kwatsa imodoka ye asanga iya RIB yamuparikiye mu nzira, niko kuyadukira ayikura imyuka mu mapine.
Ubushinjacya bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, we akavugako yakurikiranwa adafunze ngo kuko atacika ubutabera, kandi afite ibikorwa mu Kinigi, birimo inzu zirenga imwe, inkoko, n’imbwa.
Iyi nzobere mu bwubatsi yongeraho ko yakoreye u Rwanda imirimo myinshi kuva 2013, birimo kugira inama umujyi wa Kigali mu gukora igishushanyo mbonera ndetse no mu bindi bireba ibikorwa remezo.
Ngo akaba rero atava mu Rwanda kuko yanasabye ubwenegihugu muri uyu mwaka, nubwo ngo akorera mu bihugu birimo Somalia, Botswana, Sudan, Rwanda….
Icyemezo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo kizasomwa ejo kuwa mbere saa kumi, I Kibagabaga ku rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.
Karegeya Jean Baptiste


