RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi batoye umukandida utari witezwe

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’ingenzi b’abatavuga rumwe n’ubutegetasi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahisemo Depite Martin Fayulu nk’umukandida wabo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka kuwa 23 Ukuboza 2018.

Ni icyemezo cyafashwe kuri iki Cyumweru, itariki 11 Ugushyingo nyuma y’iminsi y’imishyikirano I Geneve mu Busuwisi. Iki cyemezo kandi kikaba cyatunguranye kuko benshi bibwiraga ko Felix Tshisekedi ari we uzahagararira abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’aho Moise Katumbi na Jean-Pierre Bemba bavaniwe mu isiganwa.

DrvPdG4VsAAaq03

Inama yafatiwemo iki cyemezo kandi yari yitabiriwe n’aba bagabo bari bakomeje gutera ubwoba ubutegetsi bwa Perezida Kabila ari bo; Jean-Pierre Bemba na Moise Katumbi nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

df
Bemba, Katumbi na Kamerhe ni bamwe mu banyapolitiki bari i Geneve mu nama yatoye Fayulu

Martin Fayulu w’imyaka 62 ni umuyobozi w’ishyaka riharanira ubwenegihugu n’iterambere ryitwa ECIDE mu magambo ahinnye. Ategerejweho kuzahangana n’umukandida Emmanuel Ramazani Shadary, wari minisitiri w’umutekano uzaba uhagarariye ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi buriho.

Nyuma yo gutorwa, Martin Fayulu yabaye nk’uworoshya inshingano ze agira ati: “Njye ndi umuvugizi gusa, umuvugizi w’intambara yacu y’ubwisanzure. Abaturage ba Congo bakeneye abayobozi bo ubwabo bazihitiramo.”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *