Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, Jean Claude Nshimiyimana ntiyerura ngo atangaze amazina y’abantu yari kumwe n’abo yemeza ko batwaye telefoni ngendanwa z’abo mu muryango wa Visi-Perezida wa Mbere w’Ishyaka FDU-Inkingi, Bonifasi Twagirimana bivugwa ko yatorotse gereza.
Mu kiganiro kuri telefoni na Bwiza.com mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 12 Ugushyingo 2018, uyu muyobozi yemeje ko hari abantu yari kumwe nabo kuwa tariki ya 11 Ugushyingo 2018 bagatwara telefoni ya nyina wa Boniface Twagilimana n’iya Murumuna we gusa akemeza ko nta mpungenge biteye.
Ati” Ayo makuru niyo, izo telefoni abo twari kumwe barazifite (ntavuga abo aribo). Ntibakwiriye kugira impungenge ku bantu batwaye telefoni zabo,bababwiye impamvu bazitwaye. Nari kumwe na mudugudu n’ushinzwe umutekano.Ibyo bakenera kumenya babaza ubuyobozi bw’Umurenge.”
Uyu muyobozi avuga ko abatwaye izi telefoni ari abantu banyuze mu nzego z’ubuyobozi akavuga n’impamvu izi telefoni zafashwe.
Ati” (…) Abari bagiye gusura uwo muryango bari barimo gukurikirana ikindi kibazo, niba bashaka kumenya abo twari kumwe banyegera nkabaha amakuru arambuye. Hari amakuru amwe na mwe babasabye,bakajya banyuranya bityo biba ngombwa ko bayatwara(amatelefoni) gusa bababwiye ko bazayaboherereza.”
Umuryango wa Boniface Twagirimana utuye mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Twabibutsa ko Bwana Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa Mbere w’ishyaka FDU-Inkingi yaburiwe irengero ku itariki ya 8 Ukwakira 2018, ubwo yari afungiye muri Gereza ya Mpanga i Nyanza.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imfungwa n’Amagereza (RCS) ryavugaga ko Boniface Twagirimana yatorotse gereza ari kumwe n’undi mugororwa witwa Aimable Murenzi washinjwaga gushaka kwivugana umunyamakuru Jean Bosco Gasasira.
Ibi ni mu gihe umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) usaba Leta y’u Rwanda kugaragaza ukuri mu gihe hashize ukwezi, umuryango n’inshuti z’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’ U Rwanda batamuca iryera.


