Nyuma y’umunsi umwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi batoye umukandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ugushyingo, umuyobozi wa UDPS na Vital Kamerhe batangaje ko bivanye mu masezerano bagiranye n’abandi bayobozi batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi yemeje Martin Fayulu nk’umukandida wabo.
Abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Adolphe Muzito na Freddy Matungulu bo bongeye kwemeza ko bari inyuma ya Martin Fayulu.
Ibi bintu byafashwe nk’ikinamico, aho nyuma y’aho abayoboke hafi ya bose b’ishyaka rye banze kuzajya inyuma ya Fayulu, Felix Tshisekedi, perezida wa UDPS yahisemo guhindura yitandukanya n’ibyemerejwe I Geneve kuwa 11 Ugushyingo.
Ati: “nkuyemo umukono wanjye.”
Ibi Felix Tshisekedi akaba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Top Congo FM ivugira Kinshasa kuri uyu wa Mbere. Yakomeje avuga ko adashobora kwitandukanya n’ibyifuzo by’ishyaka rye kuko ngo kwaba ari nko gusinyira urupfu umwuga we wa politiki.
https://bwiza.com/2018/11/12/rdc-abatavuga-rumwe-nubutegetsi-batoye-umukandida-utari-witezwe/
Ku Cyumweru gishize, I Geneve nyuma y’iminsi itatu bari kujya impaka bakanatora inshuro 2, abayobozi b’amashyaka 7 atavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Felix Tshisekedi bahisemo Martin Fayulu ngo azabe umukandida wabo mu matora yo kuwa 23 Ukuboza.
I Kinshasa no mu bindi bice by’igihugu, itorwa ry’uyu mukandida ritari ryitezwe ntiryakiriwe neza mu birindiro by’amashyaka amwe atavuga rumwe n’ubutegetsi. Abayoboke ba UDPS n’ab’ishyaka UNC (Union pour la nation congolaise) rya Vital Kamerhe, wigeze kuba perezida w’inteko ishinga amategeko, bahise bamanuka mu mihanda basaba umuyobozi wabo kwitandukanya n’icyemezo cyashyizeho Fayulu.
Nyuma y’aho Felix Tshisekedi rero atangarije ko yitandukanyije n’iki cyemezo, Vital Kamerhe nawe yatangaje icyemezo cye.
Yatangaje ko ubuyobozi bw’ishyaka ku rwego rw’igihugu bwateraniye mu nama bukiga kuri iki kibazo bukamusaba kujyana n’ibyifuzo by’abarwanashyaka.
Yavuze ko atari kumwe n’ishyaka rye yazirwanaho kandi ari nk’aho yaba aryiyirukanyemo ubwe.
Ubwo bavuganaga na Jeune Afrique, uwahoze ari minisitiri w’intebe, Adolphe Muzito na Freddy Matungulu nawe wahoze ari minisitiri bakaba barashyize umukono ku cyemezo cy’I Geneve, bo bavuze ko bagumye kuri iki cyemezo kandi bazakomeza gushyigikira Martin Fayulu.


