Uwahoze ayobora Polisi ya Uganda, Gen. Kale Muhwezi Kayihura ashobora kuba agiye kurekurwa mu minsi ya vuba nyuma y’aho Perezida Museveni avuze ko ibirego ashinjwa bidasobanutse ko akwiye kurekurwa.
Ibimenyetso bishimangira iyi ngingo ni uburyo uyu mujenerali w’inyenyeri enye aherutse guhabwa imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa T’oyotaLand Cruiser’ imwe ivuye mu gisirikare n’indi mu gipolisi ku bikekwa ko ari amabwiriza ya Museveni.
Uku kongera gushyirwa imbere ni ko ikinyamakuru The Independent dukesha iyi nkuru kivuga ko byaba ari ikimenyetso cy’uko iminsi yijimye kuri Gen. kayihura yaba igihe kurangira.
Aya makuru yemeza ko Perezida Museveni na Murumuna we Gen. Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh bakoze inama nyinshi ku kibazo cya Kayihura mu rwego rwo kukivugutira umuti.
Ikindi kandi ni uko kuwa 27 Ukwakira 2018, Museveni ubwe yahuye n’abo mu muryango wa Kayihura (Abafumbira) by’umwihariko umugore we, Angella Kayihura n’abana be, Kayihura Jr na Tesi Kayihura akabasezeranya ko iperereza ririgukorwa kandi ko rizarangira vuba.
Nyuma y’uku guhura ni bwo Kayihura yemerewe kuburana yidegembya kuwa 28 Ukwakira 2018.
Biravugwa ko Leta ya Uganda imaze iminsi ishishikaye cyane mu gushakira Kayihura ibyangombwa byo kujya kwivuza mu Budage n’bwo bitaje gukunda.
Aha ngo Kayihura yashakaga kujyana n’umuryango we ariko ambasade y’Ubudage iri Kampala muri Uganda yagombaga kumuha viza (visa) irabyanga.
Inshuti ya hafi ya Kayihura ivuga ko ashobora kuba yarimwe viza bitewe n’uko atemerewe gusohoka igihugu nk’umuntu wahoze ayobora polisi y’igihugu.
Gen. Kale Kayihura yatawe muri yombi muri Kamena 2018. Yafungiwe Makindye ashinjwa ibyaha birimo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare ,ubufatanyacyaha mu gushimuta impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda ariko we akabihakana.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Abakurikiranira hafi ibya Gen. Kayihura bavuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarigirijweho nkana na Perezida Museveni mu rwego rwo kwereka imiryango mpuzamahanga ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zashimutwaga yagihagurukiye kandi ko yagihaye uburemere bukwiriye.


