Rwamagana: Umuyobozi  w’umudugudu arashinjwa kudindiza gahunda ya Girinka

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire  mu Karere ka Rwamagana barashinja umuyobozi wabo, Rubayiza Etienne, kuba nyirabayazana mu igurishwa ry’inka zahawe abaturage muri gahunda ya Girinka .

Abaturage bemeza ko izo inka zahawe abaturage mu Mudugudu wa Gisanza iyo zicungwa neza kandi ntizigurishwe nta muturage uba ukiri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya 2 kuko umushinga send cow muri 2014 wari wahatanze inka 43   .

Kuba bamwe mu baturage baragurishije inka ntizigaruzwe kandi umuyobozi w’umudugudu abizi basanga aribyo byatumaga ziburirwa irengero ntizigaruzwe

Abaturage basanga inka zagurishinzwe zikwiye kugaruzwa kandi umuyobozi w’umudugudu nawe akihanangirizwa kuko ashinjwa kugira uruhare mu igurishwa ryazo

Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yemeza ko Rubayiza Etienne yagize uruhare mu igurishwa rya zimwe mu nka zagurishijwe bitewe nuko hari izo yashakiraga abakiriya nk’umukomisiyoneri.

Yagize ati: “Inka nyinshi ziragurishwa kandi ikibabaje nuko zigurishwa bizwi n’umuyobozi w’umudugudu ariko akabyemera kuko asanzwe ari umukomisiyoneri ,birashoboka ko abamukuriye batagize icyo bakora kuko inka bazigurisha uko bishakiye kubera ko uwakababujije ariwe ubashyigikira mu kuzigurisha ,turanasaba ko ababishinzwe badufasha inka zivanwa mu mudugudu wacu zikajyanwa mu yindi midugudu bakurikirana niba zitaragurishijwe ,kuko tujya kumva ngo inka umuntu yagombaga kwitura yajyanwe mu wundi mudugudu nyamara hari abubatse ibiraro batazihabwa barijejwe ko bagiye kuzibona .”

Bamwe mu bahawe inka bakazigurisha bemeza ko bazigurishije kugirango bakemure ibibazo ariko bose bemeza ko babanzaga kubimenyesha umuyobozi w’umudugudu wabo.

Uwihoreye Solange yemeza ko inka yahawe yayigurishije kugirango abashe gusana inzu yari igiye kumugwira ndetse anagurire umwana ibikoresho by’ishuri .

Yagize ati: “Nibyo narayigurishije ariko nayigurishijje mbanje kubimenyesha umuyobozi aranyemerera ,kuko nari mfite ikibazo cy’inzu yari igiye kungwira ndetse umwana w’umunyeshuri yari yabuze ibikoresho  by’ishuri .”

Umukecuru witwa Gahongayire arashinja umuyobozi w’umudugudu gutuma azimya igicaniro kuko yavunikaga ariko inka yakamwa amata akagurishwa n’umuyobozi w’umudugudu.

Aragira ati: “Igihe bajyaga gutanga inka umuyobozi yarambwiye ngo bagiye kumpa inka ,ariko mubwiye ko ntabasha kubona ikiraro cyo kuyororeramo ,yambwiye ko agiye kukinyubakira ,ariko inka yarabyaye amata akagurisha ,ikimasa yabyaye twarakigurishije ibihumbi mirongo itanu ariko ampamo bitanu gusa andi aragumana ,nasanze ntacyo bimariye mpitamo gusubiza inka y’abandi ,barayitwara na Rubayiza asenya ikiraro cye amabati arayasubirana.”

Rubayiza Etienne, umuyobozi w’Umudugudu wa Gisanza yahakanye uruhare ashinjwa mu kudindiza gahunda ya Girinka mu mudugudu ayobora.

Yagize ati: “Nibyo hari inka zagurishijwe bazimya igicaniro  ariko abazigurishije byatewe n’imyumvire yabo,nta ruhare nabigizemo ,nka Nyirinkwaya yagurishije kugirango yubake inzu ye yari yasenyutse inyana nayo yasigaye irapfa ariko abandi bo byatewe n’imyumvire yabo .”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mwulire buremeza ko bugiye kugenzura niba inka za Girinka zaragurishijwe ndetse ko umuyobozi bizagaragara ko yagize uruhare mu kuzigurisha azakurikiranwa hagendewe ku mabwiriza agenga inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka.

Rwagasana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire yagize ati: “Tugiye kubikurikirana ndetse niba hari inka zagurishijwe ababigizemo uruhare bose bakurikiranwa kuko hari amabwiriza agenga uburyo inka za Girinka zigomba gucungwa,tuzabaha amakuru ya nyayo tumaze gukurikirana ikibazo uko giteye neza.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisanza anashinjwa n’abaturage kugurisha ubutaka bwa Leta bwegereye igishanga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *