Amerika yihanangirije Leta ya Tanzaniya iyisaba guahagarika ibitero bigabwa ku matsinda y’abantu banyuranye barimo abatinganyi.
Ubutumwa bwihanangiriza Leta ya Tanzaniya bwatanzwe na Ambasaderi ya Amerika muri iki gihugu buvuga ko Amerika ibabajwe n’ibyemezo bikakaye by’amategeko bifatirwa abantu banyuranye ivuga ko bibangamiye ubwigenge n’uburenganzira bwa muntu.
Riragira riti” Leta ya Amerika ibabajwe n’ibitero byibasira uburenganzira bwa muntu. Ibi bituma habaho akaduruvayo, gukura umutima n’ivangura. Tubabajwe n’ifatwa ry’abantu rikomeje ndetse n’ihohoterwa ry’amatsinda y’abantu barimo abatinganyi n’abandi bashaka gutanga ibitekerezo byabo nta nkomyi(…).”

Amerika ivuga ko ibi bikomeje byagira ingaruka mbi ku buzima bw’igihugu cya Tanzaniya bityo igasaba ko Leta yagira icyo ikora mu maguru mashya.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Iti” Ukuzahara k’uburenganzira bwa muntu kwatuma ubucuruzi, amahoro n’umutekano bicumbagira, turasaba ko Leta yakwihutira kurinda sosiyete sivile, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru,abanyepolitiki nk’uko itegeko nshinga ribyemera ndetse n’andi masezerano mpuzamahanga mwashyizeho umukono.”
Iyi gasopo itanzwe nyuma yaho Leta ya Tanzaniya yari imaze iminsi yafashe hasi hejuru ihiga bukware abakekwagaho ubutinganyi. Muri iyi mikwabu abasaga 10 abarafashwe mu kirwa cya Zanzibar mu gace ka Unguja.
Ubutegetsi bwa Magufuli kandi buvugwaho kuterebera izuba abatavuga rumwe na bwo nk’uko nahandi muri aka karere wagira ngo byabaye umuco.


