Burera: Umukire agiye kumara amezi atatu mu kigo ngororamuco

Sangiza iyi nkuru

Kabatsi Pontien, ni umucuruzi muri santeri ya Kidaho mu murenge wa Cyanika akarere ka Burera. Amaze amezi abiri n’igice mu kigo ngororamuco cya Nemba, azira uruhare rwe mu ikwirakwizwa ry’inzoga zitemewe, hakaba n’abavuga ko azira urunguze (bank Lambert). Umuryango warahungabanye, ubayeyo mu bwoba bwinshi, ibye birangirika, ariko ubuyobozi buti, “nabanze azinutswe”.

  1. Hari umuturage yagurije abura ubwishyu yegukana ibye
  2. Umugore we yahuye n’ihungabana atwite, abyara umwana udashyitse
  3. Bamwe mu bagize umuryango ntibashaka kubivugaho, bakamwihakana
  4. Guverineri Gatabazi ati, “nabanze atuze, azinutswe”

Umwe mu bagize umuryango wa Kabatsi, avuga ko yafashwe n’umupolisi ukuriye sitation ya Kidaho mu mezi abiri ashize. Ngo yafashwe ari ku cyumweru, ubwo yavaga iwe mu rugo mu Cyanika. Yafatiwe mu Rwibikonde, hagati ya Cyanika na Kidaho.

Yahise ajyanwa mu kigo ngororamuco cya Kinigi. Umuturanyi we ati, “Ntibamujyanye mu butabera ngo aryozwe ibyaha cyangwa arenganurwe”.

Mu Kinigi yahamaze ibyumweru bibiri, nyuma aza kujyanwa Nyamugari mu murenge wa Nemba akarere ka Burera, aho ari kugeza ubu. Uyu avuga ko bamusura buri ku cyumweru, bagahabwa iminota itanu yo kumuganiriza, ariko ngo nta cyo bamusigira usibye amafaranga atarenze 300 yo kugura udukoresho tw’isuku. Undi bamaranye imyaka 15 baziranye, ati,  “ turamusura, ariko nta n’amazi wamuha usibye ibiceri 200, kandi n’aho mwaba mwagiyeyo mungana iki, uyamuha ni umwe wahageze mbere gusa”.

Mu ifatwa rye yabanje kujyana n’umuhungu bakoranaga imirimo ya buri munsi, nyuma we aza kurekurwa hashize iminsi itatu.

Uyu mugabo wari uzwi ku mazina ya Tangilamberi (Tanga Lambert) abamuzi neza bavuga ko yari amenyereweho kuguriza abantu amafaranga bakamwungukira. Gusa benshi mu batangabuhamya ntibifuza ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo, ngo kuko iki kibazo kiri mu maboko y’abakomeye.

Umwe mu baganiriye na Bwiza.com, avuga ko abacuruzi benshi bo mu Cyanika, Butaro na Musanze bamuganaga akabaguriza amafaranga yo gukoresha, bavugamo na bamwe mu bafite amahoteri mu karere ka Musanze.

Intandaro y’ifatwa rye, ngo ni umuturage wagiye kumurega kwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Uwo muturage ngo Kabatsi yamugurije miliyoni enye, atanga ingwate y’isambu atuyemo ifite agaciro ka miliyoni zisaga icumi.

Uyu muturage yaje kubura ubwishyu, Kabatsi afata wa mutungo, bajya guhinduza n’icyangombwa. Nyuma nibwo umuturage yagiye gutakambira Guverineri, avuga ko Kabatsi “yamusahuye akamwangaza”.

Uyu mutangabuhamya ati, “baraguze nyuma arisubira yanga kuva mu mutungo, ararega ngo ashaka gusubiza umutungo ngo ntibihura kandi bamaze guhinduza icyangombwa. Kabatsi we ati namaze guhinduza, ibisigaye  bireba amategeko, natsinda nkahatwara, natsindwa nkahamusubiza”.

“Guverineri yamwitendetseho” , bavuga ko yazize ‘urunguze’

Aya ni amagambo y’umuturage, mu ifatwa rya Kabatsi, ngo baje bavuga ko acuruza inzoga zo mu dushashi bita sky, ngo akaba kandi yateraga inkunga abinjiza izo nzoga zitemewe mu Rwanda bazikura muri Uganda. Izindi  zirimo izo bita chief waragi, souzi, na liberty.

Abavuga ibya Kabatsi, bahuriza ku ‘ Urunguze ’ aha abaturage. Bavuga ko yafashije abantu benshi gutera imbere abaguriza amafaranga bita ‘bank lambert’, ari nayo ntandaro y’ifatwa rye. Ngo bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Musanze niwe bakesha igishoro, barimo n’abafite amahoteri.

Hari uvuga ko azi abarenze batanu yaruhaye bakamwishyura neza. Ati, “hari abagiye bayamwaka benshi bakunguka, n’ubu bateye imbere, ariko ngo  runatuma atwara iby’ababuze ubwishyu”.

Rero ngo yaba yarigeze gufungwa ariko parike iramurekura, ibintu ngo bitashimishije inzego z’ubuyobozi.

Umuturage ati, “ babuze uko bamukatira, bamushyira muri mayibobo, afunzwe rumande(buferi, akamaama), umugabo wishoboye ubana n’abandi, niba ari icyaha bamurega. Ubu ararya nabi akarara nabi kandi atabuze ibyo kumutunga”.

“Nabanze atuze azinutswe”, Guverineri Gatabazi

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko iki kibazo akizi, umuzi n’umuhamuro. Ati, “ndabizi kandi nzi n’impamvu yabyo. Ni kimwe n’abandi ba big dealers ba smuggling na drugs ziva Uganda, kandi ni uburyo bwiza bwo guhagarika ibyo byose bihungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage. Nabanze atuze azinutswe”.

Ku bwa Guverineri, ngo biteganijwe ko azamaramo iminsi 90 kandi ntiragera. Ati, “ni ingamba twafashe tuzi akamaro ziri kugira, kandi no kumujyana muri iki kigo ngororamuco byubahirije amategeko cyane rwose. Turabigisha tukabashyira ku murongo. Buriya nyuma ya transit yajya Iwawa cyangwa akajya mu nkiko. Ntabwo tuzihanganira uwo ari we wese, uko yaba ameze kose, n’aho yaba aturutse hose, washaka kujya muri magendu n’ibiyobyabwenge”.

Ku bijyanye n’urunguze ( bank lambert) no kuba hari umuturage wamumuregeye, Gatabazi ntacyo yigeze asubiza.

Ihungabana mu muryango, ibye birangirika

Uyu mugabo yafashwe umugore we atwite inda y’amezi arindwi, agira ihungabana rituma ivuka idashyitse. Ubu umugore we arwariye mu bitaro bya Ruli aho umwana ari kwitabwaho ngo ageze igihe cyo gusohoka agejeje amezi icyenda.

Umugore wa kabiri wa Kabatsi niwe urwaje mukeba we, naho abakozi n’abana bahora bashaka uko babagemurira kwa muganga, bakuye ingemu mu Cyanika cya Burera (ahahoze Komini Kidaho) bayijyana i Ruli rwa Gakenke (komini Musasa ya kera ahitwaga Kigali Ngali). Ni urugendo rw’igihe kirekire, kuva Cyanika, Musanze, Gakenke, Ruli.

Ubwo mukakabatsi yinjizwaga ibitaro, ngo bamwe mu bagize umuryango bagiye gutakambira Guverineri n’abandi bayobozi, babasaba kumurekura agakurikirana ubuzima bw’umubyeyi, ariko basubizwa muri aya magambo,  “uriya yagiye kugororwa, uburwayi ntibukuraho gufungwa, umubyeyi akurikiranwe n’abasigaye”. Yemwe ngo hari n’abacuruzi bishyize hamwe bajya gutakamba biba iby’ubusa.

Umuhungu we bakoranaga imirimo, ku Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2018, yavuganye na Bwiza ari mu nzira yerekeza ku bitaro bya Ruli, aho yavuye kuri uyu wa Mbere nimugoroba.

Mu magambo ye, ni amaganya gusa no guta icyizere. Mu butumwa bwa watsapp, yari yabanje kwemera guhurira n’umunyamakuru mu Gakenke, nyuma ahanyura atamubwiye, maze n’imvugo irahinduka. Ati, “ ntabyo gufungurwa kabisa, ndumva nta gisubizo gifatika ndaguha tubyihorere. Ni aha Nyagasani. Ibyo bireke, ese ubundi ubishakira iki? Ese kuki abanyamakuru mukunda byacitse, jye ntacyo wankuraho, uzahemberwa ahandi bireke. Kandi nukomeza kumbaza byinshi ndakuboloka. Igihe n’igihe wabaha he? Wamara ukaza gutera abantu agahinda,…”.

Umukobwa wa Kabatsi wiga muri imwe mu makaminuza y’i Kigali, we yahakanye yivuye inyuma ko uwo musaza yaba ari se. Gusa yemera ko amuzi nk’umuturage usanzwe, ariko ngo baherukana kera, ngo kuko yaje i Kigali akiri umwana.

Kabatsi ni umucuruzi ukomeye

Tariki 30 Mata 1997, Kabatsi Pontien, yafunguje Kampani kuri nimero   100985701, Cyanika, Burera, Amajyaruguru, Rwanda.

Tariki 9 Ukuboza 2001, Kabatsi yaguze imodoka mu cyamunara, nk’uko bigaragazwa muri raporo y’umwaka wa 2001, y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, National Tender Board(NTB), ubu yabaye RPPA (Rwanda Public Procurement Authority).

Iyi ni imodoka camionette Toyota DYNA RR 24 79 A yayiguze ku mafaranga 965 000 (soma raporo, agace kavuga ku modoka zagurishijwe mu mwaka wa 2001 (kuva ku rupapuro rwa 35 kugeza 38), umurongo wa 122.

Abazi Kabatsi, bavuga ko afite imitungo myinshi irimo inzu ziri mu mujyi wa Musanze, mu Kidaho mu murenge wa Cyanika, ndetse no mu gihugu cya Uganda.

Afite imodoka  zikora ubwikorezi bunyuranye, ubw’abantu n’ubw’ibintu. Afite amasambu mesnhi ahinga, ku buryo ngo yeza toni 20 z’ibirayi.

Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, avuga ko iki cyaba ari ikibazo. Ati, “ubundi abasaza ntibajyanwa mu kigo ngororamuco”.

Abajijwe impamvu hari amategeko ahana ibiyobyabwenge ntakurikizwe, agira ati, “kumushyira hariya nacyo ni igihano”.

Igitera urujijo, ni ukuba uyu wafatiwe mu biyobyabwenge atarashyikirijwe inkiko ngo zimuhamye icyaha akatirwe cya agirwe umwere, cyane ko ubu ibihano byongerewe mu itegeko rishya.

Ku nyungu z’umuturage n’umuryango we, birafashije ko azamaramo amezi atatu agataha; ariko ku nyungu z’amategeko ashyirwaho ntakurikizwe hagashakwa izindi nzira harimo kubangamirwa, kuko yashoboraga kuba yagirwa umwere cyangwa agahabwa igihano kiri munsi y’ayo mezi.

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *