Rusizi: Abajura bajujubije abakirisito mu nsengero

Sangiza iyi nkuru

Abakiristo bo mu itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), paruwasi ya Kamembe mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’abajura babibira mu rusengero babeshya ko nabo baje gusenga.

Aba bajura ngo baza biyise abakirisito nk’abandi ndetse harimo n’abitwaje Bibiliya, bamwe bakicazwa mu myanya y’imbere biswe abashyitsi kubera kuba badasanzwe bahasengera, igihe abantu batwawe, bahumirije basenga  buzuye umwuka batakireba ku matelefoni n’ibindi baje bitwaje, babumbura amaso gusenga birangiye bagasanga bamwe bari bicaranye bagiye  babacucuye.

Bakavuga ko ibi bintu bidasanzwe,kuko bari bamenyereye abajura biba mu masoko, abatobora amazu n’abamburira abantu mu nzira, ariko abibira mu nsengero bo  ngo babona ari ikizira gikabije.

Umwe mu bakirisitu bahibiwe telefoni utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati ’’birakabije cyane kuko nk’ubu duherutse gusenga mu masengesho y’urubyiruko nijoro, twabyutse mu gitondo dusanga telefoni zirenga zirindwi zose zibwe turumirwa kandi dusenga wabonaga twese  turi abakirisitu utadukekamo umujura. Ni ikibazo gikomeye cyane rwose kandi twibaza uwo twafata uko twamugenza ,niba twamushyikiriza ubuyobozi cyangwa yakwihana agataha, natwe byaradushobeye.’’

Umushumba w’iyi paruwasi, Rév. pasiteri Mazimpaka Céléstin, avuga ko na we atiyumvishaga ukuntu umuntu yaza kwiba mu rusengero  ku manywa y’ihangu yitwaje gusenga.

Ati “hano abantu bamaze kubura ibintu byabo byinshi kandi bibwa n’abitwa ko baje gusengana nabo. Uretse amatelefoni menshi amaze kuhaburira,hari n’umugore waje yitwaje agakapu  igihe ahumirije atwawe n’amasengesho n’umunezero wo mu rusengero, akanuye arebye uwo bari bicaranye aramubura, asanga na ka gakapu kagiye n’ibyarimo byose.’’

Iki kibazo cy’ubujura bukorerwa mu nsengero n’abitwa ko baje gusenga si ubwa mbere kivugwa muri aka karere kuko no mu myaka ishize cyavugwaga mu murenge wa Nzahaha  aho bibaga  indangamuntu, amatelefoni n’ibindi  kandi na bo bigize abagenzwa no gusenga.

Ubuyobozi bwa ADEPR muri iyi paruwasi buvuga ko bwarafashe ingamba zo gutangaza buri gihe mbere y’uko amateraniro atangira n’igihe arangiye ko mu bitwa ko baje gusenga hashobora kuba harimo abagenzwa n’ingeso mbi, bakitwararika, bagacunga ibyabo neza kugira ngo batabihaburira.

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya KamembeRév. Pasiteri Mazimpaka Céléstin asaba abahasengera kuba maso bakarinda ibyo baza bitwaje.
Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kamembe, Rév. Pasiteri Mazimpaka Céléstin asaba abahasengera kuba maso bakarinda ibyo baza bitwaje

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *