Diamond yatangaje amafaranga adashobora kujya munsi ku wifuza kumutumira mu gitaramo

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania atangaza ko adashobora kujya munsi y’amadolari ibihumbi 70 by’amadolari ya Amerika mu gihe hari uwamutumiye kuririmba mu gitaramo. Uyu muhanzi umaze kwandika izina haba muri Afurika ndetse no ku yindi migabane, avuga ko mu gihe hari uwifuje ko aririmba mu gitaramo cye, adashobora kumuca amadolari ari munsi y’ibihumbi 70. […]

Perezida Kagame yagendereye igihugu cya Qatar

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagendereye igihugu cya Qatar, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi. Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2018, batangaza ko Perezida Kagame yageze i Doha kuri uyu wa Gatatu, akaba azagirana ibiganiro n’umuyobozi wa Qatar, […]

Nyanza: Abaturage barakemanga imicungire y’imitungo yabo mu makoperative

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza baranenga imicungire igaragara muri amwe mu makoperative bikabaviramo kuyareka kuko usanga imitungo yazo yitungiye abaziyobora ndetse no kubakurikirana bikabananiza. Ibyo byagarutsweho mu kiganirompaka cyateguwe n’Ihuriro ry’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESSE) hagati y’abaturage n’ubuyobozi taliki ya 17 Ukwakira 2018, ku nkunga ya Transparency International […]

Minisitiri w'Ingabo wa Israel yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Avigdor Lieberman yeguye ku mirimo ye nyuma yaho inama y’Abaminisitiri yemeje agahenge mu mirwano n’intagondwa zo muri Palestine yari imaze iminsi ibiri ibera muri Gaza. Avigdor Lieberman, unakuriye ishyaka rya Yisrael Beiteinu, yamaganye ako gahenge avuga ko ari “ukugamburuzwa n’iterabwoba”. Yananenze ibikorwa byo kugerageza kugera ku gahenge k’igihe kirekire n’intagondwa zo […]

Nabonye bitwara igihe- Kizito Mihigo avuga ku ngingo yo gushaka umugore

Umuhanzi Kizito Mihigo avuga ko yasanze ibintu byo gushaka umugore ari ibintu bitwara igihe gusa ngo aracyafite iki  icyifuzo. Ni nyuma yaho uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda kubw’indirimbo ahanini zigisha ubumwe n’ubwiyunge akimara gufungurwa yatangaje ko afite gahunda yo guhita ashinga urugo. Mu kiganiro na Large TV kuwa 12 Ugushyingo 2018, Kizito […]

Meddy yahishuye icyatumye akorana na Diamond akareka Ali Kiba

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy  atangaza ko yumvise  yahita akorana  hafi n’umuyobozi wa Wasafi, Diamond  Platnumz kuko ngo nta buryo bwo gutumanaho na Ali Kiba yari afite. Uyu muhanzi ari mu gihugu cya Tanzaniya bakunda kwita ‘Bongo land’ mu rwego rwo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye bo muri iki gihugu. Mu kiganiro na Bongo […]

Tuzabashiririza -abo muri CNDD-FDD babwira abatavuga rumwe na Leta

Abarwanashya b’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD batangaza ko bazashiririza abatavuga rumwe n’umurongo wa politiki w’ishyaka ryabo kandi ko bazakora ibishoboka byose bagahindagura ibijyanye n’amatora kugira ngo babone insinzi . Aya ni amagambo yumvikana mu karirimbo kuje ibyishimo by’a barwanashyaka ba CNDD-FDD  kagenda gakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Mu magambo y’Ikirundi atoroshye gusobanurwa na […]

Isinzi ry’abasirikare bagaragaye mu mujyi wa Kampala

Igisirikare cya Uganda cyigabye ku bwinshi mu mujyi wa Kampala no mu Karere ka Wakiso. Kuri ubu nk’uko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza, abasirikare kabuhariwe baragaragara kuri buri sitasiyo ya polisi muri utu duce twavuzwe haruguru ndetse hakiyongeraho n’uburinzi bwo mu ijoro. Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta ya Museveni  bavuga ko ibi bintu bikwiye kwibazwaho. […]

Kayumba Nyamwasa ashobora kwisanga i Kigali

Leta y’u Rwanda iratangaza ko ubushinjacyaha bwatangiye imyiteguro yo gusaba Afurika y’Epfo igicumbikiye Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi bacyekwaho kuba barasize bakoze ibyaha mu Rwanda kuba bagarurwa mu gihugu. Mu nama yahuje abashinjacyaha bose bo mu gihugu yo ku wa 13 Ugushyingo 2018, igamije  kurebera hamwe ibikorwa byakozwe mu mwaka ushize, imbogamizi zagaragaye no gushakira hamwe […]

Uganda: Umugabo yacakiwe amaze gusambanya umwana yashukishije amashilingi 500

Polisi yo muri Wakisoro yafashe umugabo w’imyaka 32 yafashwe ubwo yari amaze gusambanya umwana w’imyaka irindwi amushukishije amashilingi 500 ya Uganda. Uyu mugabo witwa Daniel Kasule, umuturage wo mu gace ka Ganda Nansana yafashwe afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nansana, nyuma yo gucyekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’uwitwa Teddy Nakimbugwe. Amakuru agera kuri […]

Ngoma: Umumotari yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri Tariki 13 Ugushyingo 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe Tumukunde Patrick w’imyaka 21 y’amavuko ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Kibungo mu karere  ka Ngoma. Uyu mumotari yafatiwe mu cyuho aha ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20 000 frw) umupolisi ushinzwe umutekano […]

Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Mu gihe hari hashize iminsi havugwa inkuru ko abasirikare b’u Burundi n’urubyiruko rw’Imbonerakure bari ku butaka bwa Congo mu mirwano yo guhangana n’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi, kuri ubu ngo batahutse. Abasirikare basaga 100 baherekejwe n’izi Mbonerakure, ngo bambutse umugezi wa Rusizi  bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjira ku butaka bw’u Burundi ku […]

Rusizi: Abajura bajujubije abakirisito mu nsengero

Abakiristo bo mu itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), paruwasi ya Kamembe mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’abajura babibira mu rusengero babeshya ko nabo baje gusenga. Aba bajura ngo baza biyise abakirisito nk’abandi ndetse harimo n’abitwaje Bibiliya, bamwe bakicazwa mu myanya y’imbere biswe abashyitsi kubera kuba badasanzwe bahasengera, igihe abantu batwawe, bahumirije basenga  buzuye […]