Nyamasheke: Ikibazo cy'ingemwe zo gutera kibereye ingorabahizi abahinzi b'icyayi

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative yitwa COOPTHEVIGI mu karere ka Nyamasheke bavuga ko  bafite ikibazo cy’ingemwe z’icyayi zo gutera, bakavuga ko mu gihe bari barateguye imirima minini yo kugihingamo ingemwe bagombaga guhabwa n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura bahawe nke ku zo bari biteze, bikaba bituma hari imwe mu mirira igiye kurara kandi yagombye kuba iteyeho icyayi gishya.

Bavuze ko  bakurikije agaciro Leta yahaye umuhinzi w’icyayi n’ubukungu kimwinjiriza, bari bariyemeje  kongera hegitari 35 ku zo bari bafite,bakaba bari basabye uruganda rw’icyayi rwa Gisakura basanzwe bakorana kubaha ingemwe 700.000 kugeza ubu bakaba bamaze guhabwa izigera ku 60.000 gusa kandi bari bihaye intego yo kuzitera kugeza kuboza uyu mwaka, bigatuma imwe mu mirima irara.

Siborurema Gapard,umwe muri aba bahinzi, yavuze ko  kubera  amafaranga akura mu cyayi n’uburyo bashishikarizwa kongera ubwinshi n’ubwiza bwacyo, yari yagujije amafarnga agera kuri 2.000.000 muri banki agura hegitaro yose y’ubutaka yagombaga gutera mo ingemwe nshya  zirenga 15.000,ariko ngo ubu  arabara igihombo kuko atarazibona.

Yagize ati’’ biraduhombya kuko iyo umuntu yateguye umurima yateguye kuwutera mo icyayi ingemwe zikabura agashyira mo ibindi bihingwa atari yateganije birumvikana ko  atabura guhomba. Mbona kugira ngo gikemuke burundu ari uko NAEB ibifite mu nshingano yafasha amakoperative kugira ubuhumbikiro bwayo bwite,kuko hari igihe dutegereza uruganda kandi atari twe twenyine ruri buhe,ugasanga zirabuze  bikatwicira iteganyamigambi.’’

Yakomeje agira ati’’ naguze umurima mushya wa 2.000.000 ku nguzanyo ngomba gutera mo ingemwe  zirenga  15.000 mu kwa 12 zikaba zageze mo none kugeza n’ubu sindazibona,ubwo umushinga wanjye ntuzagenda uko nawuteguye.’’

Umuyobozi w’iyi koperative Kayiranga Eleuthère avuga ko  kugeza ubu bafite hegitari 425 z’icyayi,uyu mwaka bakaba bari bateganije kongera ho hegitari 35 bakagenda bazamura ku buryo muri 2020 bazaba barengeje hegitari 500,kuba batarabona ingemwe bifuza zose bikaba byica intego bari bihaye.

Ati’’  uruganda rwakoze ibishoboka byose ruduha imbuto zari zihari ariko kuko tuba tuzishaka turi benshi zabaye nke bituma intego twihaye isa n’aho itagishobotse kuko twifuzaga ko twagera mu 2020 duteye nibura hegitari 150 nshyashya, aho twagombaga kuba twateye ingemwe nshya 2.550.000 twari twitezemo kuzabyaza ifaranga ritubutse.’’

Asanga ko kugira ngo iyi ntego igerwe ho ari uko harebwa uburyo mu mezi yandi ari imbere y’itera bazihabwa zigaterwa uko zizagenda ziboneka, agasaba abahinzi b’icyayi ayoboye gukomeza gutegereza izibonetse bakazitera mu gihe hacyigwa uburyo bazajya bazihumbikira nubwo ngo bihenda cyane.

Umuyobozi w’urugandwa rw’icyayi rwa Gisakura Mungwakuzwe Yves,  avuga ko ingemwe zijya guterwa zitegurwa amezi 12 mbere y’uko ziterwa zigategurwa hakurikije izikenewe, iyo abahinzi basabye umubare urenga bitarateganijwe biba ikibazo, akabizeza ariko ko bazagenda bakora ibishoboka byose kugera muri Mata uyu mwaka izibonetse bakagenda bazihabwa,imirima  izasigara ikazatangirirwa ho mu itera rizakurikira ho.

Na we yemera ko gukemura iki kibazo burundu ari ukwigisha amakoperative kwihumbikira ingemwe zayo, gusa ngo birahenze  cyane  ku buryo bitakorohera  buri koperative mu bushobozi bwayo,ariko ngo inzira yo kugikemura burundu irahari kuko ari uruganda,ari n’igihugu hakenewe icyayi cyinshi,ngo n’amadovise agituruka ho yinjire ari menshi kuruta ubu,ari na byo bahora bashishikariza abahinzi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *