Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi busanga kuba hari abana bata ishuri, biterwa ahanini n’ababyeyi batabakurikirana ngo baribakundishe ahubwo bagahugira mu yindi mirimo, bugasaba buri mubyeyi wese kwibuka uruhare rwe mu burezi bw’abana.
Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo mu kigo ‘Saint Matthew’s college’ ry’itorero ry’Abangilikani, Diyoseze ya Cyangugu basozaga umwaka w’amashuri, bamwe mu bana n’ababyeyi bakaba barashimangiye ko umwana witaweho n’ababyeyi ku ishuri atabura gutsinda neza.
Mugisha Arnauld avuga ko kwitabwaho cyane n’ababyeyi, bibafasha mu myigire yabo, ati ” umwana witabwaho n’ababyeyi ku ishuri atandukanye kure n’utitabwaho nubwo iwabo baba bafite ibindi byose bamuha mu buzima. Iyo baza kureba uko wiga, wakora n’amakosa bagafatanya n’ishuri kugucyaha hakiri kare, bikubuza kwiroha mu kigare cy’abanyangeso mbi, ugakura ukunda ishuri n’imyitwarire yawe ikaba ntamakemwa.’’
Ababyeyi na bo basanga nta butunzi bukomeye nko kwita ku wo wabyaye,ukamufasha kwiga neza,kuko na we akugirira akamaro agahesha ishema n’igihugu cye mu ngeri nyinshi.
Uwamahoro Olive, ati “ibyo twishimira uyu munsi ni imbuto z’ibihe bishize. Gufatanya kwita ku mwana ntiwumve ko ubwo ari ku ishuri ay’ishuri wayarishye, wamugaburiye, wamwambitse neza nta kibazo gisanzwe afite bihagije ahubwo ukanamufasha kwiga n’imyitwarire ye ukayikurikiranira hafi,bituma yiga neza,agatsinda cyane ari na byo dusaba ababyeyi barerera hano bose.’’
Umukozi mu ishami ry’uburezi muri aka karere, Nteziyaremye Jean Pierre avuga ko hari bamwe mu babyeyi bahugira mu gushaka imibereho bakibagirwa inshingano zo kurera, aragira ati “nta bizinesi iruta umwana wibyariye, turasaba buri wese urebwa n’inshingano zo kurera,cyane cyane ababyeyi kwita ku bana muri byose, kuko igihugu cyacu cyafashe gahunda yo guteza imbere uburezi mu buryo bwose bushoboka.’’
Uwari uhagarariye itorero Anglikani muri iki gikorwa, Kanoni Ndizihiwe Azarias yavuze ko uburezi ari imwe mu nkingi yitabwaho cyane muri iri torero, yizeza ababyeyi ibishoboka byose ngo abarererwa mu mashuri yabo bagire uburezi n’uburere bushyitse, ababyeyi basabwa gukomeza ubufatanye busesuye nk’uko na byo byagarutswe ho n’umuyobozi w’iri shuri Neza Keneth.




