Umuyobozi mukuru w’Igipolisi cy’u Butaliyani, Gen C.A Giovanni Nistri, kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Ugushyingo yasuye Igipolisi cy’u Rwanda, aho yakiriwe n’umukuru wacyo, IGP Dan Munyuza ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.
Uruzinduko rwa Gen. C.A Giovanni Nistri ku cyicaro cya polisi ngo bisobanuye ubufatanye bukomeje kuzamuka hagati y’igipolisi cy’ibihugu byombi.

Igipolisi cy’u Rwanda (RNP) kikaba cyarungukiye bikomeye muri ubu bufatanye binyuze mu kwigira ku mikorere myiza, ubunararibonye, n’amahugurwa ya kinyamwuga nk’uko byemezwa na IGP Dan Munyuza.

IGP Munyuza akomeza yemeza ko Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu gipolisi cy’igihugu izakomeza ubufatanye buriho hagati yacyo n’Igipolisi cy’u Butaliyani kizwi nka Carabinieri, kandi ko biteguye kwihutisha buri kimwe muri gahunda y’ubu bufatanye.

Naho umukuru w’Igipolisi cy’u Butaliyani, Gen C.A Giovanni, avuga ko imikoranire yabo n’Igipolisi cy’u Rwanda yubakiye ku bufatanye bufite ingufu no kwiyemeza kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ati: “ Ubufatanye nk’ubwo ni urufunguzo ku mudendezo n’umutekano w’abaturage bacu. ”


