Nta gitutu kituriho, Rayon Sports yaduhaye umukoro- Mugiraneza J. Baptiste

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Mugiraneza Jean Batiste (Migi), avuga ko nta gitutu kibariho mu gihe bitegura gukina n’ikipe yo muri Tunisia, Club African, mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Mugiraneza ashimangira ko Rayon Sports yabahaye umukoro ubwo yageraga muri kimwe cya kane cya CAF confederation Cup, bityo nabo bakumva bagakwiye kugera ikirenge mu cyayo, byaba ngombwa bakarushuho.

Migi yagize ati “Twatomboye ikipe nziza ikomeye ariko natwe ntabwo turi ikipe mbi, tugomba kwerekana ko umupira wahindutse,  nta wari uzi ko Rayon sport yakura inota rimwe mu bihugu by’abarabu, ni umukoro Rayon Sports yaduhaye, nta gitutu dufite, dufite abatoza beza, abayobozi beza kandi baturi inyuma”.

Yakomeje agira ati ”iyo ushaka kwerekana ko uri ikipe ikomeye, ugomba kubyerekana utsinda ikipe ikomeye, umwaka ushije twatsinze ikipe yo muri Seychelles ibitego bine ariko ntawigeze yemera ko dukomeye, tugomba kubyerekana dutsinda ikipe ikomeye kuko umupira warahindutse”.

APR FC izakina na Club African yo muri Tunisia, ku wa Gatatu taliki ya 28 Ugushyingo 2018, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane wa Afurika (CAF Champions League).

Igiye gukina uno mukino iyoboye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho irusha iyikurikira amanota abiri, ikaba itaratsindwa umukino n’umwe. Mu gihe Club African igiye gukina na APR FC idahagaze neza, aho mu mikino itanu iheruka yatsinze umwe, itsindwa undi, inganya itatu.

Mugabe Paul/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *