Yvonne ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze Album y 'indirimbo zihimbaza Imana

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko abatari bake bamugaragarije urukundo bakunda ibihangano bye, Umuhanzi Uwase Yvonne yavuze ko ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze album ya 2 azashyira ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2016.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yatangiye ashima itangazamakuru n’abandi bose bafite aho bahurira n’ibijyanye n’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.
Avuga ko yatangiye impano ye y’ubuhanzi akiri muto, akomeza kugenda atera imbere haba mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubumenyi dore ko yagiye aririmba muri za korali zitandukanye kuva akiri muto kugeza arangije kaminuza mu ishami ” Biodiversity and Conservation Natural ressource”.
Nibwo yakoze cyane anaboneraho gushyira ahagaragara indirimbo nyinshi z’amajwi zirimo n’iyo yitiriye album ye “Amasezerano” yasohotse muri 2012.
Abajijwe ibyo ateganya mu minsi ya vuba, yavuze ko ubu imbaraga nyinshi azishyize kuri Album ye yise “NZAMUSHIMA” izagaragaraho indirimbo 10 mu majwi, mu gitaramo kizaba ku wa 27 Werurwe 2016.
Umunyamakuru amubajije niba aramutse atumiwe mu bitaramo bindi bisanzwe yabyemera, aha yabiteye utwatsi avuga ko kumenyekana bituruka ku butumwa, ashimangira ko kuri we atabyitabira habe namba.
Akomeza avuga ko ahanini ubutumwa bwe bwerekeye Kuramya no Guhimbaza Imana, aho yasobanuye neza itandukaniro riri hagati yo kuramya no Guhimbaza n’ubwo byuzuzanya.
Avuga ko impinduka agiye gushyira mu ndirimbo ze ari ugushyira imbaraga mu butumwa bwumvwa mu ndirimbo bityo bikagarura abantu ku Mana.
Yvonne
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *