Kubera Ebola ikomeje koreka imbaga muri Guinea, Liberia yafunze imipaka yabihuzaga

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016, nibwo Liberia yafunze imipaka ihana imbibi na Guinea mu rwego rwo gukumira agakoko gatera Ebola kamaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.
Guinea yatangaje ko ku wa Kane w’icyumweru gishize mu masaha make nyuma y’uko umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) ” umaze gutangaza ko muri Sierra Leone 4 bamaze gupfa bazize Ebola, aribwo naho hagaragaye abamaze kwandura ako gakoko.
Ebola
Fode Tass Sylla ushinzwe ubuvugizi muri icyo gihugu, yatangarije kuri Televiziyo y’igihugu ko abantu 816 baturuka mu miryango 107 bamaze kugaragarwaho n’icyo cyorezo anatanga inama.
Yagize ati: ” abaturage baba mu cyaro bazaguma mu ngo zabo iminsi 21, nibaba bataragaragarwaho ibimenyetso bya Ebola babone kwemererwa kujya mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi”.
Nk’uko byagaragajwe n’ Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, muri 2015 muri Guinea Ebola yahitanye abasaga 2500, bikaba bivugwa ko niba hatabonetse ingamba zikaze zo kuyikumira ishobora koreka abarenzeho.
Icyegeranyo cyakozwe cyagaragaje ko mu 2013 abarenga 28600 banduye Ebola abandi 11300 barapfa muri Guinea, Libereia na Sierra Leon.
Kugeza ubu hakaba hashakirwa hamwe ingamba zo kurwanya no gukumira icyo cyorezo nyuma y’uko hakoreshejwe ubukangurambaga mu baturage no gufunga imipaka ku bihugu bihana imbibi byayigaragayemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *