Uruhare rwa Major Muvunyi Tharcisse bitaga “Gafuni” mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 90 na 93 muri Nkumba

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bugaragaza ko nyuma yaho RPF-Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora Igihugu mu Ukwakira 1990, Abatutsi bo mu makomini atandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri batotejwe bikaje, abandi bakicwa rugikubita.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko  ubwicanyi mu buryo bweruye bwatangiye nyuma yaho ingabo za RPF-Inkotanyi zigabye igitero mu mujyi wa Ruhengeri ku itariki ya 23 Mutarama 1991. Guhera ubwo, ubwicanyi buteguwe bwahise butangira mu makomine yose yari agize iyi perefegitura ya Ruhengeri.

Iyi nyandiko ikaba igaruka by’umwihariko ku buryo ubu bwicanyi bwakozwe mu yahoze ari Komini Nkumba, ubu ni Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, n’uruhare rwihariye rwa majoro Muvunyi Tharcisse wayoboraga ingabo muri aka gace.

Muri Komini Nkumba Abatutsi barishwe bigizwemo uruhare n’uwari ukuriye ingabo muri ako gace, majoro Muvunyi Tharcise bari barahimbye “Gafuni”.

Kwica Abatutsi muri ako gace byashyizwemo imbaraga nyinshi nyuma yaho RPF-Inkotanyi ifunguye gereza ya Ruhengeri kuwa 21 Mutarama 1991.

Nyuma y’iyo tariki, majoro Muvunyi Tharcisse bitaga “Gafuni” yatangiye kwica Abatutsi, abaziza ko  ngo bari ibyitso by’inkotanyi.

Major Muvunyi yatumaga abaturage kumuzanira Abatutsi abita ibyitso, bagera aho ari akabategeka kwicukurira, bagenda bigera mu mwobo, bamara gukwiramo neza akabicisha agafuni afatanyije n’abasirikare be hamwe na Nduwayezu Francois wari Resiponsabule wa Serire Gafumba. Bakaba bariciwe mu Murenge wa Rugarama, Akagari ka Gafumba, Umudugudu wa Sasa.

Uwo musilikare bari baramuhimbye iryo zina biturutse ko, ku itariki ya 23 Gashyantare 1991 hari Abatutsi yafashe abahamba bakirimo umwuka nyuma yo kubakubita agafuni, agira ngo nk’uko yabivugaga, abandi baturage barebereho urubategereje nibafatwa bakorana n’Inkotanyi.

Ba Konseye ba za Segiteri nibo batungiraga agatoki abagize inzego z’umutekano, bakaza gutwara Abatutsi mu buryo bwo kubanyuruza (kidnapping).

Aha mu Rugarama niho honyine mu zahoze ari Komini Nkumba na Kidaho habarizwa urwibutso rushyinguyemo  imibiri y’Abatutsi 16 bishwe mbere y’uko Jenoside nyir’izina itangira mu 1994. Uretse urwibutso rwa Rugarama, Abatutsi biciwe muri Burera bashyinguye kandi mu Rwibutso rwa Rusarabuye ruri mu murenge wa Rusarabuye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *