Nyamasheke: Abantu 94 bari batashye ubukwe barembeye rimwe

Sangiza iyi nkuru

Amakuru  aturuka mu kagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke aravuga ko abantu bagera kuri 94 bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza nyuma yo gutaha ubukwe bikekwa ko aribwo ntandaro y’uburwayi bagize.

Ubuyobozi bw’aka kagari buvuga ko kugeza ubu ntawe urahitanwa n’uku kumerewa nabi,abagera kuri 50 barimo n’abari bashyingiwe ari bo bacyitabwaho n’abaganga abandi batangiye gusubira mu ngo zabo.

Mu kiganiro na Bwiza.com,umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rushyarara, Siborurema Jean Paul  yavuze ko iri sanganya ryabaye mu ijoro ryo ku kane tariki ya 27 Ukuboza 2018, ubwo bamwe mu baturage bari batashye ubukwe bw’uwitwa Ngoboka Samson  na Uyisenga Julienne bari bashyingiriwe ku mudugudu wa ADEPR Mugomba muri paruwasi ya Buhoro,nyuma yo kwakirwa na ba nyiri ubukwe mu rugo rw’abageni muri aka kagari, bagahabwa ibiribwa n’ibinyobwa bari bateguriwe batashye bagera mu ngo zabo bagatangira kumererwa nabi cyane bikayoberana,bamwe bagatangira kwerekeza ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza.

Akomeza avuga ko ku ikubitiro muri iryo joro abagera kuri 15 bahise bagera kuri iki kigo nderabuzima bavuga ko bumva baribwa mu nda cyane, bahitwa banaruka mu buryo budasanzwe hatangira kwibazwa ibyo ari byo, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ushize  ubuyobozi buzindukira mu baturage kureba ko nta kindi kibazo gihari, busanga hari abandi barembeye mu ngo na bo basabwa kujya kwa muganga.

Avuga ko kuri uyu wa Gatanu abagera kuri 94 ari bo bari bamaze kuhagezwa,ari bwo hahise hiyambazwa abaganga  baturutse ku bitaro bya Kibogora gisanzwe gikorana n’iki kigo nderabuzima, hazanwa n’imiti ihagije hatangira gukorwa ubutabazi bwihuse, kugera kuri uyu wa gatandatu mu gitondo bamwe bakaba ngo bari bamaze gutaha, mu ivuriro hasigaye abagera kuri 50 bari bagikurikiranwa bari mo n’abashyingiwe, bakavuga ko ntawe babonaga amerewe nabi cyane ku buryo yajyanwa ku bitaro bikomeye cyangwa ngo habe hari uwakwitaba Imana.

Kuri bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko baba bararogewe muri ubu bukwe,uyu muyobozi yavuze ko umuntu atahita abyemeza kuko ibizamini byo kwa muganga bitaragaragaza icyaba cyabiteye,ariko ko bakeka ko byaba ari ibiryo bitekanye umwanda bariye,kuko  ku binyobwa byo ngo atari ho ikibazo cyaba kiri kuko hari abariye ntibanywe barwaye,ariko abanyoye gusa ntibarye  cyangwa bakanywa kimwe mu binyobwa bari bateguriwe bakaba ngo ntacyo babaye.

Yagize ati “Twahise dukoresha inama n’abaturage yahuriranye n’umuganda wo kuri uyu wa gatandatu, turabahumuriza, tunabasaba ko mu bukwe bundi bugiye bwitegurwa hirya no hino,bazajya basukura amafunguro bagiye guteka n’aho agiye gutekerwa cyangwa bakemera bagashaka abazobereye mu gutekera ubukwe bakabatekera, kuko bikekwa ko isuku nke yaba ari yo ntandaro y’uku kurwara.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette yabwiye Bwiza.com ko nta kindi bakeka cyangwa bakwemeza cyaba cyateye aba baturage kumererwa nabi gutya nyuma yo kuva muri ubu bukwe,ngo haracyategerejwe ibiva muri Laboratwari y’ibitaro bya Kibgora.

Umukwe n’umugeni bari bashyingiiranywe ngo bagerageje kwihagararaho  biranga, bakaba bagejejwe kuri iki kigo nderabuzima mu ma saa tatu y’ijoro yo kuri uyu wa gatanu ushize  na bo bamerewe nabi cyane,icyakora  ngo  na bo baragenda boroherwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *