Gen  Muhoozi aribaza byinshi nyuma y’aho habonetse undi mugabo basa

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba akomeje gusaba abandi bantu kugira igitekerezo batanga nyuma y’aho habonetse undi mugabo basa mahwi utatangajwe amazina.

Igaragara ry’uyu mugabo  ryatumye abaturage benshi basigara bibaza byinshi. Ibi byatumye na Gen Muhoozi na we agira icyo avuga ndetse asaba n’abandi kugira icyo babivugaho.

IMG 20190106 234728 1546808241916
Umugabo Gen Muhoozi avuga ko basa cyane

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Muhoozi yavuze ko  uyu mugabo utaramenyekana amazina na we afite uburanga buyingayinga ubwe.

Yagize ati “  Nkwiye kuvuga ko uyu mugabo mwiza ukiri muto ajya kumera nkanjye. Nshaka kugira ngo namwe nshuti zanjye mugire icyo mubimbwiraho.”

Screenshot 20190106 235336

Ukurikije uko aba bombi basa, umwe ashobora kujya mu nama undi yatumiwemo ntihagire ubasha kubatandukanya.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ku rundi ruhande, se wa Muhoozi yagiye avugwaho kugira abandi bana hanze ariko ntiyemere ko ari we wababyaye.

Gen Kayinerugaba Muhoozi si we wenyine mu bakomeye bafite abandi bantu basa. Hari abandi benshi barimo n’uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *