Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba akomeje gusaba abandi bantu kugira igitekerezo batanga nyuma y’aho habonetse undi mugabo basa mahwi utatangajwe amazina.
Igaragara ry’uyu mugabo ryatumye abaturage benshi basigara bibaza byinshi. Ibi byatumye na Gen Muhoozi na we agira icyo avuga ndetse asaba n’abandi kugira icyo babivugaho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Muhoozi yavuze ko uyu mugabo utaramenyekana amazina na we afite uburanga buyingayinga ubwe.
Yagize ati “ Nkwiye kuvuga ko uyu mugabo mwiza ukiri muto ajya kumera nkanjye. Nshaka kugira ngo namwe nshuti zanjye mugire icyo mubimbwiraho.”

Ukurikije uko aba bombi basa, umwe ashobora kujya mu nama undi yatumiwemo ntihagire ubasha kubatandukanya.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ku rundi ruhande, se wa Muhoozi yagiye avugwaho kugira abandi bana hanze ariko ntiyemere ko ari we wababyaye.
Gen Kayinerugaba Muhoozi si we wenyine mu bakomeye bafite abandi bantu basa. Hari abandi benshi barimo n’uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama.


