Amazina y’abahanzi bazahatanira ibihembo bya HiPipo Music Awards muri uyu mwaka wa 2019 yamaze gushyirwa ahagaragara, aho mu Rwanda hafashwe umuhanzi umwe rukumbi, Bruce Melodie n’indirimbo ye, Blocka.
Ibi bihembo bizaba bitangwa ku nshuro ya munani bisanzwe bibera muri Uganda bizahuriramo abahanzi bo hirya no hino muri Afurika mu nzego zitandukanye, biteganyijwe ko bizabera muri Kampala serena Hotel kuwa 16 Werurwe.
Ubwo yatangazaga amazina y’abahanzi bazahatanira ibihembo, CEO wa HiPipo, Innocent Kawooya yavuze ko ibihembo by’uyu mwaka bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti: “ WeTheBest ”. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “ Turi aba Mbere ”.
Abahanzi bemererwa guhatanira ibihembo ni abasohoye indirimbo za audio cyangwa video nziza mu gihe cy’amezi 12 kuva mu Ukwakira 2017 kugeza mu Ugushyingo 2018.
Batoranywa hakurikijwe umubare w’abantu barebye video zabo ndetse n’umubare w’ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Batandatu muri aba bakaba bafite indirimbo zarebwe byibuze na miliyoni 377,600,000 mu 2018.
Bagomba kandi kuba videos zabo zararebwe inshuro zisaga miliyari 2,487,000,000 (miliyari 2,4) mu myaka ishize. Byibuze kuba umwe yaragize videos zarebwe na miliyoni 414 ndetse ‘abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga miliyoni 66,000,000, buri umwe akurikirwa na miliyoni 11.
Mu gihe abamaze gutoranywa bafatwa nk’abatsinze, igikorwa cya nyuma kizaba muri Werurwe nicyo kivamo amajwi menshi. Hazatoranywa Umuhanzi mwiza w’umwaka, indirimbo y’umwaka, video y’umwaka, mu gihe izindi categories nk’uko bisanzwe ibyazo bizakemurwa n’abafana.
Dore urutonde rw’abahanzi bazahatana
Indirimbo y’umwaka muri Afurika
Starboy Wizkid Ft Terri X Spotless na Ceeza Milli — Soco
Sauti Sol Ft Nyashinski — Short N Sweet
King Monada — Malwedhe (Collapse Song)
Fally Ipupa Ft Keblack & Naza — Mannequin
Diamond Platnumz Ft Omarion — African Beauty
Davido — Assurance
Video nziza muri East Africa
Vanessa Mdee Ft Gnako — Wet
Sheebah — Omwooyo
Sauti Sol Ft Nyashinski — Short N Sweet
Navy Kenzo Ft Diamond Platnumz — Katika
Diamond Platnumz — Sikomi
Bruce Melodie— Blocka

Umuhanzi w’umwaka muri Uganda
Vinka
Sheebah
King Saha
Fik Fameica
Eddy Kenzo
David Lutalo
Indirimbo nziza muri Uganda
A Pass — Didadada (Producer Helbert Skillz)
Bobi Wine — Kyarenga (Producer Sir Dan Magic)
Chosen Becky — Bankuza (Producer Nessim)
David Lutalo — Nkwagalira Ddala (Producer Yaled)
Fik Fameica — Property (Producer Artin on the beat)
King Saha — Biri Biri (Producer Andre on the beat)
Levixone — Turn the Replay (Producer Nessim)
Lydia Jazmine na Daddy Andre — You and Me (Producer Andre on the beat)
Sheebah — Beera Nange (Producer Nessim)
Vinka — Chips na Ketchup (Producer Nessim)


