Kimisagara: Abaturage bigaragambije bifuza kumenya uwabarogeye umuyobozi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bigaragambirije ku biro by’umurenge basaba ko ubuyobozi bufungura uwitwa Mugande wari wabijeje kubahuza n’umuvuzi, akabafasha kubereka umurozi waroze uwari umuyobozi wabo w’umudugudu. Ahagana saa mbiri n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, nibwo abaturage b’ingeri zose […]

Nanjye nkorera Imana- Bobi Wine abwira abapasiteri

Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yasubije abakomeje kumutunga agatoki ko yasimbuje izina rya Yezu mu ndirimbo ye, ababwira ko na we akorera Imana. Abapasiteri bo mu itorero ry’Abapentekositi bavuga ko indirimbo ‘Tuliyamabala Engule’ bivuga kwambara ikamba ry’insinzi bamushinja gusimbuza izina rya Yezu. Bobi yasubije aba bapisiteri ko impamvu yifashishije indirimbo zo mu rusengero […]

Bruce Melodie niwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda uzahatanira igihembo muri HiPipo Music Awards

Amazina y’abahanzi bazahatanira ibihembo bya HiPipo Music Awards muri uyu mwaka wa 2019 yamaze gushyirwa ahagaragara, aho mu Rwanda hafashwe umuhanzi umwe rukumbi, Bruce Melodie n’indirimbo ye, Blocka. Ibi bihembo bizaba bitangwa ku nshuro ya munani bisanzwe bibera muri Uganda bizahuriramo abahanzi bo hirya no hino muri Afurika mu nzego zitandukanye, biteganyijwe ko bizabera muri […]

Gabon: Abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Umuvugizi wa Guverinoma ya Gabon, Guy-Bertrand Mapangou, aratangaza ko kuri ubu ibintu byasubiye mu buryo muri iki gihugu nyuma y’aho agatsiko k’abasirikare kari kabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kigarurira Radio y’igihugu mu cyagaragaye nko gushaka guhirika ubutegetsi. Mu kiganiro yagiranye na RFI na France24,bwana Mapangou yavuze ko abasirikare bane muri batanu bagerageje […]

Dore impamvu enye zituma u Bushinwa bukomeje kwigarurira Abanyafurika

Muri iki gihe igihugu cy’u Bushinwa gikomeje gufata ijambo muri politiki z’ubukungu z’ibihugu byinshi byo muri Afurika, ngo hari impamvu zimwe zishobora kuba zituma Afurika ishima gukorana n’u Bushinwa kurusha ibindi bihugu by’ibihangange. Ku Banyafurika, ngo u Bushinwa bufite ibintu bine birushaho gukurura Afurika: Inguzanyo idashyirwaho amananiza, kwihutisha serivisi n’ibicuruzwa bihendutse, gutera inkunga ibikorwa byo […]

Mu 2024 abaturage bishimira serivisi bahabwa bazaba ari 90% – PM

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2024, umubare w’abaturage bishimira serivisi bahabwa uzaba uri kuri 90%. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo yo kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze. Iyi nama y’iminsi ibiri ikaba yabereye i […]

Gabon: Agatsiko k’Abasirikare kigaruriye radio mu gisa nko guhirika ubutegetsi

Abasirikare bakuru ba Gabon mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama 2019, babyutse bigarurira radio y’igihugu mu gisa nko guhirika ubutegetsi batangaza ko batishimiye perezida Ali Bongo kuri ubu urimo gukiruka aho arwariye muri Maroc. Ijambo Ali Bongo yagejeje ku baturage ba Gabon abifuriza umwaka mushya muhire wa 2019 ryatumye benshi bibaza […]

 Diamond Platnumz yahinduye itariki y’ubukwe bwe

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko hari impinduka zabaye mu matariki y’ubukwe bwe na Tanasha Donna bwari buteganyijwe kuwa 14 Gashyantare 2019. Diamond yari aherutse gutangaza ko ubukwe bwe buzamara iminsi ine. Mu kiganiro na Wasafi TV, Diamond yemeje ko ubukwe buzaba muri uyu mwaka ariko ko hari ikintu cyahindutse kuri gahunda yari iteganyijwe. Ati “ […]

Uganda: Umugore arashinjwa gutwika imyanya y’ibanga y’agakobwa k’imyaka 3

Mu gihugu cya Uganda haravugwa umugore watwitse imyanya ndangagitsina y’umwana w’umukobwa amuziza kunyara ku buriri bwe nk’uko tubikesha urubuga rwa spyreports rwandikira muri iki gihugu. Igipolisi mu Karere ka Luwero cyataye muri yombi uyu mugore ukurikiranweho gutwika imyanya y’ibanga y’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko. Uyu mugore witwa Hadijja Nansasi utuye ahitwa Kasana, mu mujyi wa […]

Rubavu: Abanyekongo bakomeje kwinjira ku bwinshi batinya ibishobora kuzaduka iwabo

Mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu matora ya perezida n’abadepite muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Abanyekongo baturanye n’u Rwanda bakomeje kwambuka umupaka wa Rubavu ku bwinshi binjira mu Rwanda batinya ibishobora kuba iwabo nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora. Abanyekongo basabye kuba bari mu Rwanda baravuga ko bafite ubwoba bw’amakimbirane ashobora kwaduka mu gihugu cyabo. […]

Mu Rwanda hari abakuye inkota mu rwubati, u Burundi nta bwoba dufite- Umuvugizi wa Nkurunziza

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Jean-Claude Karerwa Ndenzako avuga ko ikibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi cyafashe intera ndende, agashimangira ko hari n’amakuru y’uko bamwe mu Rwanda batangiye kwitegura urugamba. Ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018, mu kiganiro Leta y’u Burundi yari yagiranye n’abanyamakuru, nibwo umwe mu banyamakuru yabajije ikibazo agira ati […]

Gen  Muhoozi aribaza byinshi nyuma y’aho habonetse undi mugabo basa

Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba akomeje gusaba abandi bantu kugira igitekerezo batanga nyuma y’aho habonetse undi mugabo basa mahwi utatangajwe amazina. Igaragara ry’uyu mugabo  ryatumye abaturage benshi basigara bibaza byinshi. Ibi byatumye na Gen Muhoozi na we agira icyo avuga ndetse asaba n’abandi kugira icyo babivugaho. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Muhoozi […]

RDC: Abantu babiri biciwe mu gitero cy’abitwaje ibirwanisho muri Kalemie

Abantu babiri barishwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru mu gace ka Kabwela ubwo abantu bitwaje intwaro binjiraga muri aka gace ko mu Mujyi wa Kalemie, aho ababibonye bavuga ko abateye baje mu modoka bagatangira gusaka mu nzu zose. “ Barashe amasasu. Mu gitondo twabonye imirambo ibiri yishwe n’amasasu. Ni bwana Mubango na […]

Ikipe ya Polisi Taekwondo yatsindiye imidali 18 inegukana imyanya myinshi mu ikipe y’Igihugu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mutarama 2019, byari ibyishimo byinshi ku bakinnyi b’ikipe ya Polisi yo mu mukino njyarugamba uzwi ku izina rya Taekwondo. Ni nyuma y’aho aba bakinnyi begukanye imidali myinshi kurusha  amakipe  bari bahanganye muri shampiyona y’igihugu mu mukino wa Taekwondo(Rwanda National Taekwondo Championship). Abakinnyi ba Polisi  batwaye imidali […]

Ineza n’inabi tuzabisanga imbere kandi icyo ubibye ni nacyo usarura

Ubu rero ndongeye ndaje, mbadukanye imbunda yanjye, nako ibaba ryanjye benshi bakunda kunyibeshyaho ko ndi jeshi kubera umubyimba wayo barebeye ku itako ryanjye nkaho niyo bayinyambura baba banyambuye ubwonko n’umutima. Iruhande rwayo mu isaho nkunda kugendana bagakeka ko nitwaje impamba y’ibigori kuko ariyo ndyo yandeze naho n’agahu kanjye nagereranya na agenda y’abubu, agahu nibikiraho iby’ubwenge […]