Abamotari bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abamotari bo mu Ntara y’Iburasirazuba, UNESCOM bareze Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) bagishinja kubateza igihombo ubwo ishyirahamwe ryabo ryasesagwa mu cyo bise uburyo bunyuranyije n’amategeko.
Aba bamotari 3,755 bahoze mu makoperative cumi na biri yo mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, bavuga ko ishyirahamwe ryabo ryasheshwe na RCA mu buryo bunyuranyije n’amategeko,bityo bagasaba inshumbushanyo batavuga ingano yayo.
Umuyobozi wa UNESCOM, Ruhirwa Mugabo yabwiye TNT dukesha iyi nkuru ko uretse gusaba ko RCA yabaha inshumbushanyo, basaba kandi ko urukiko rwahanagura icyasha kuri UNESCOM ahubwo hagakurikiranwa abantu ku giti cyabo bakekwaho ibyaha.
Ati “ Abanyamuryango bacu bahawe muto ku nguzanyo bagiye batishyuye. Dushaka ko RCA ishumbusha ishyirahamwe kubera icyogihombo. Twifuza kandi ko urukiko icyaha rwakigira gatozi rugakurikirana abantu ku giti cyabo.”
Imvo n’imvano ya rwaserera hagati ya UNESCOM na RCA
Ukutumvikana hagati y’izi nzego zombi kwatangiye nyuma y’aho UNESCOM ishakiye gushinga ishami ry’imidoka zitwara abagenzi yise ‘ UNESCO multi-purpose’.
UNESCOM ngo yari yateganyije kwifashisha imodoka zigera kuri 30 za kwasiteri (coaster) mu gutwara bagenzi ariko RCA ibyamaganira kure.
RCA yabawiye ko ibya bashaka gukora binyuranyije n’amategeko agenga amashyirahamwe y’abamotari.
Ati “RCA ntiyemerewe gutanga uruhushya rwo gutangiza komanyi nk’iyacu, twagiye mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere [RDB]. Ishyirahamwe ryacu ryari ririmo gukura. Hari umunyamuryango waryo wigeze yijujuta avuga ko yabuze amafaranga ye? Kubera iki twaguma ku bitekerezo bito nko kuri moto mu gihe dushobora gukura?”
RCA ibivugaho iki?
Ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe Ibikorwa bya Politiki n’UburInganire mu minsi mike ishize, Umuyobozi wa RCA, Prof Jean Bosco Harelimana, yatunze agatoki UNESCOM ko yananiwe kugenzura abanyamuryango bayo,ibintu byatumye bijandika mu gukora ibyaha atavuze ibyo ari byo ariko yemeza ko harimo n’ibyambukiranya imipaka.
Ati “ Imwe mu nshingano zayo [UNESCOM] yari ukugenzura aba bantu kugira ngo harebwe niba ibyo bakora bibyara umusaruro. Kuri iyi ngingo, hagomba kubaho itsinda ribishinzwe.”
Uyu yashinje UNESCOM kunanirwa gukora inama rusange kabiri mu mwaka anavuga ko ubuyobozi bw’iri shyirahamwe butari bwemerewe n’amategeko kuba bwafata amafaranga y’abanyamuryango bukayashoramo imari.
Umuyobozi w’Ubugenzuzi bwa RCA mu Ntara y’Iburasirazuba, Bellanale Mukarere, yemeje ko barimo kujyanwa mu nkiko n’abahoze ari abakozi ba UNESCOM adatinya kuvuga ko bamwe muri bo bakekwaho kunyereza imari bari bashinzwe gucunga.
Ku rundi ruhande, Depite Valens Muhakwa yanenze RCA ku kuba iteza urujijo anayibasaba kuzirengera ingaruka igihe cyose baba batsinzwe uru rubanza.
Ati “ Ni gute ishyirahamwe ryageze aho rifungura kompanyi ya kwasiteri 30 mutabizi? Ndumva harimo ikibazo, mukwiye kubibazwa. Numva ko gutsindwa kwanyu byaba bitewe n’amakosa yanyu.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Iyi ni inshuro ya kabiri RCA na UNESCOM bagiye guhurira mu rukiko.
Nta gihindutse,B uru rubanza ruzaba kuwa 24 Mutarama 2019.


