Rusizi: Barasaba ubutabazi kubera amazi mabi banywa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’utugari twa Cyarukara na Gakoni mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, baratabaza ubuyobozi bw’akarere nyuma y’ukwezi kurenga banywa bakanakoresha amazi mabi cyane y’umugezi wa Rubyiro.

Bavuga ko barangije umwaka  banatangira undi  nabi  cyane kubera kubura amazi yo kunywa no gukoresha imirimo y’isuku, ku buryo ngo n’amafunguro y’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani bayariye nabi kubera kubura icyo bayatekesha, uretse no guteka cyangwa kunywa, amazi ya Rubyiro ngo aba yuzuyemo imyanda myinshi, ngo n’uyoze aho gucya areruruka, imyenda ameshe nayo aho gucya ikarushaho gusa nabi.

Bari bafite amazi arafungwa, bakavuga ko na mbere yuko aya mazi abura burundu yazaga nabi, aza rimwe ubundi akabura, ngo bikaba byaratangiye kuba ikibazo cyane aho sosiyete ishinzwe kuyageza ku baturage mu mirenge y’aka karere itari iy’umujyi yitwa PAKAM itangiye kuhakorera.

Uwingabiye Rahab, utuye mu kagari ka Cyarukara, yagize ati “Batubwira kugira isuku no kurwanya indwara ziterwa n’umwanda; twazirwanya dute tunywa tukanakoresha amazi asa gutya koko? Niyo tunywa, niyo dutekesha, niyo twoga ni nayo tumesesha imyenda”.

Aka gace k’ikibaya cya Bugarama kigeze kujya kavugwamo icyorezo cya korela mu myaka ishize cyaterwaga n’aya mazi mabi banywa, bakagira impungenge ko gishobora kugaruka kuko kugeza ubu ngo kubona amazi meza ni ugukora urugendo rurerure ujya mu mirenge ya Nzahaha na Rwimbogo.

Twayigize Antoine, utuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Gakoni, na we yagize ati “Amazi tunywa ateye agahinda kuko  ni umugezi ubamo imyanda myinshi cyane, bamwe bayavoma abandi bayogeramo banayihagarikamo, uvuye mu murima w’umuceri akogeramo, abandi bayameseramo, kandi nta na siro dufite ngo nibura tuyashyiremo, tukaba dukeneye gutabarwa byihuse, kuko ingaruka zayo zo ziri hafi hatagize igikorwa.’’

Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem, avuga ko ikibazo cyatewe n’umuyoboro wacikiye mu misozi y’umurenge wa Nzahaha aho aturuka, ubuyobozi bwa PAKAM bukaba ngo bwari bwamwijeje kuyakora vuba ubunani bukaba abaturage banywa amazi meza, akavuga ko agiye gukurikirana akamenya ikibazo aho kiri.

Ati “Ikibazo cyari icy’ibikoresho byo gusana byaturukaga mu mujyi wa Kigali, kuko biva hanze y’akarere hakaba  haragombaga gucamo akanya ngo bihagere, ariko  niba kugeza ubu batarabona amazi meza byo nanjye ndumva bikabije, tugiye gukurikirana turebe aho bipfira.’’

Aba baturage bavuga ko bibaza impamvu iyo habaye ibibazo nk’ibi batabibwirwa, ingaruka zatangira kuza akaba aribwo ubuyobozi butangira kubegera kandi nk’aya masosiyete abishinzwe ahabwa akayabo na Leta.

Mu gihe bamwe bayavoma ngo bajye kuyanywa nta numuti uyasukura bayashyira mo cyangwa ngo bayateke abandi baba bayamesera mo ibintu binyuranye abandi bayogera mo.
Mu gihe bamwe bayavoma ngo bajye kuyanywa abandi bayogeramo
Aya mazi yumugezi wa Rubyiro ni yo abatuye utugari twa Cyagara na Gakoni muri Nzahaha bamaze ukwezi kurenga banywa bakanakoresha indi mirimo.
Aya mazi y’umugezi wa Rubyiro ni yo abatuye utugari twa Cyagara na Gakoni muri Nzahaha bamaze ukwezi kurenga banywa bakanakoresha indi mirimo
Izi robine ngo zimaze ukwezi kurenga zarumyentibanabwiwe impamvu batakibona amazi meza.
Izi robine ngo zimaze ukwezi kurenga zarumye,ntibanabwiwe impamvu batakibona amazi meza

 

Bavuga ko bababazwa nabana babo batangiye kubyimba utuda kubera kunywa aya mazi mabi akabatera indwara zirimo inzoka zo mu nda.
Bavuga ko bababazwa n’abana babo batangiye kubyimba inda kubera kunywa aya mazi mabi akabatera indwara zirimo inzoka zo mu nda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *