Umuherwe akaba n’umwe mu bavuga rikijyana, Dr Barnabas Taremwa atangaza ko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame babuze abajyanama beza kugira ngo babe babagira inama y’uburyo bakemura ibibazo biri hagati y’ibihugu bayoboye.
Dr Taremwa yari aherutse kwandikira Perezida Kagame na mugenzi we Museveni abasaba ko batangariza byeruye rubanda ibibazo nyakuri biri hagati ya Uganda n’u Rwanda. Yatangaje ko niba ari ibibazo bwite bidakwiriye gutwererwa ibihugu bayoboye.
Yavugaga ko ibi bibazo biramutse bitavugutiwe umuti byakomeza kubangamira ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abaturage batuye ibihugu byombi.
Mu ibaruwa ndende igaragara kuri Chimpreports, Dr Taremwa yavuze ko akeka ko aba bakuru b’ibihugu baba badafite abajyanama beza.
Ahereye kuri Perezida Museveni, uyu mugabo yamwibukije amagambo yatangarije mu bukwe bwa Maj. Mayombo ku bijyanye n’abizerwa mu bujyanama.
Ati “ Ibuka mu bukwe bw’umusangirangendo Mayombo mu myaka ishize, watubwiye ko twashaka inama ku bantu batatu gusa. Uwa mbere yari Noble Mayombo ,uwa kabiri wavuze ko yari Gen Kayihura naho uwa gatatu akaba Amama Mbabazi.”
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/01/11/umubano-mubi-hagati-yu-rwanda-na-uganda-ni-nkabagabo-babiri-buruhara-barwanira-igisokozo-umuherwe-dr-barnabus-taremwa/
Uyu mugabo avuga ko kuba aba bizerwa Museveni yavuze kuri ubu barigijweyo, ibi bituma yaba ari mu rungabangabo, nta mujyanama yizera afite.
Ati “ Nk’uko tubizi twese, umwe yarapfuye n’abandi babiri ntimugikorana. Ndashaka kuzaba umujyanama wawe umunsi umwe nyakubahwa.”
Kuri Perezida Kagame, Dr Taremwa avuga ko hari byinshi ahuriyeho na Museveni ku ngingo y’ubujyanama.
Ati “ Na we nta bajyanama ufite utega amatwi. Abo nari nzi nabo baragiye.Umuntu wa nyuma wowe na Museveni muhuriyeho ni Andrew Mwenda wigamba kuba umunyamakuru ucukumbura utagira ubwoba. Na none mu minsi ishize yagize uruhare runini mu kubunga iyo ibintu byabaga bitifashe neza hagati y’ibihugu byombi.”
Uyu muherwe avuga ko kuri Andrew Mwenda yaruciye akarumira akaba ntacyo atangaza.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu mugabo warwanye urugamba rwo kubohoza Uganda, avuga ko nta ruhande abogamiyeho ko ahubwo ikimuraje ishinga ari ukubona hari amahoro hagati y’u Rwanda na Uganda.
Muri iyi baruwa ye, Dr Taremwa yongeye gusaba abakuru b’ibihugu byombi ko bakemura ibibazo bihari avuga ko bigenda bikaza umurego uko iminsi ihita.

Dr Barnabus Taremwa ni umushoramari ukomeye mu bijyanye n’ibidukikije muri Uganda. Mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye Perezida Kagame na mugenzi we Museveni, yavuze ko yarwanye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Dr Taremwa ni umwe mu bakada bazwi b’Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM).


