Nyuma y’uko inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yemeje Mbyayingabo Athanase nk’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mushya ku wa 20 Ukwakira 2018, kuri uyu wa 16 Mutarama 2019, ni ho habaye ihererekanyabubasha hagati ye n’uwakoraga muri uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo Niyibizi Ntabyera Hubert, mu byo yasabwe, urugaga rw’abikorera muri aka karere rukaba rumusaba gufasha mu kwihutisha ibyo akarere gasabwa ngo haboneke gare abagenzi bategeramo imodoka.
Iki ni icyifuzo usangana buri muturage w’aka karere ukora ingendo zigana hirya no hino mu gihugu kuko ngo barambiwe guhora bategera mu muhanda bategana imitego n’abamotari nab o baba baparitse hafi aho,bakavuga ko hakwiye ubuvugizi mu nzego zose bireba ngo aka karere kabone gare igezweho abagenzi bategera mo imodoka.
Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’iri hererekanyabubasha, uhagarariye urugaga rw’abikorera muri aka karere, Ndayisenga Aaron yavuze ko kuba nta bikorwa bigaragara by’iterambere uru rugaga rufite muri aka karere ari kimwe mu biheza abaturage mu bukene bukabije,ariko ko abikorera bafite umushinga munini wo kubaka iyi gare nk’uko abaturage bahora babisaba, aho bateganya kuzubaka gare ifite agaciro k’arenga 1.600.000.000 y’amanyarwanda, bakaba bategereje ko akarere kabaha ubutaka kabemereye ngo ibikorwa bitangire.
Yagize ati’’ turifuza nk’abikorera kubaka gare igezweho muri santere y’ubucuruzi ya Tyzao mu murenge wa Kanjongo kuko ari kimwe mu bisubizo by’iterambere ry’aka karere,bikaba byaca n’akajagari k’imodoka n’amakamyo usanga biri mu nkengero z’umuhanda bikagaragara nabi, tukifuza ko icyifuzo cyacu twari twahaye akarere cyo guhabwa ubutaka bwayubakaho tukanabwemererwa,uyu Gitifu munshya nk’ucunga umutungo w’akarere tukamusaba gukomereza aho bigeze ubutaka tukabubona vuba tugatangira imirimo.’’
Mu bindi uyu muyobozi ategerejwe ho nk’uko bivugwa n’uwari umaze igihe muri uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo Niyibizi Ntabyera Hubert, ngo hari uguha amazi abaturage b’akagari ka Gakenke mu murenge wa Rangiro bakinywa amazi mabi y’ibishanga,uyu mushinga ukaba wasaga n’uwadindiye, kubaka amazu 33 agenewe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye mu mirenge 4 y’aka karere biteganijwe ko niyuzura azakira imiryango irenga 70, no kwihutisha iyubakwa ry’isoko ryambukiranya imipaka mu kagari ka Rugali biteganijwe ko rizuzura ritwaye arenga 2.500.000.000 y’amanyarwanda.
Gitifu mushya Mbyayingabo yavuze ko ibi n’ibindi byose bimutegereje abizi kandi agiye gufatanya n’abandi bigakemuka.
Ati’’ nzanywe no gufatanya n’abandi gukomeza gushakira abaturage imibereho myiza no kushaka uko aka karere kakwikura mu bukene bugaragara kari mo, ngasaba abaturage imikorere inoze,haba mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi,guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi n’ibindi, n’ibi byose abikorera basaba ngo nab o babashe kuduha ibyo tubasaba tuzagerageza kubishaka,kandi nizera ko mu bufatanye nta kizatunanira.
Mbyayingabo Athanase wahawe ububasha bwo kuba Gitifu w’aka karere ahageze nyuma y’amaezi 6 ntawe gafite nyuma y’aho uwari uri muri uyu mwanya Kayumba Ephrem yatorewe kuba Meya w’akarere ka Rusizi,akaba aje yayoboraga umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye,mu ntara y’amajyepfo.





