Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasenye urusengero rufite agaciro ka Miliyoni 136 z’amafaranga y’u Rwanda, rw’itorero EPEMR ari naho hakoreraga ikicaro gikuru, bashinjwa kubaka nta byangombwa bafite, mu gihe ubuyobozi bwaryo bushimangira ko ibyasabwaga byose bwari bubyujuje.
Uru rusengero rwasenywe ku wa Kane tariki ya 17 Mutarama 2019, mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo, n’ abayobozi baturutse mu Mujyi wa Kigali bari kumwe n’abashinzwe umutekano.
Uru rusengero rwari rwuzuye ndetse runasize amarangi, abayobozi barusenye bavuga ko nta byangombwa rufite mu gihe abayobozi ba EPEMR bo bavuga ko barenganyijwe, ko mbere yo kubaka babiherewe uburenganzira n’ubuyozi .

Ku isaha ya saa cyenda (15:30) nibwo Bwiza.com yamenye amakuru ko urusenero rwa EPEMR rurimo gusenywa, ubwo umunyamakuru yageragayo ntiyemerewe gufotora uko iki gikorwa cyagendaga, gusa yabashije kuganira n’umuyobozi wa EPEMR ku isi, Aposle Gasarasi Samson ndetse anabasha gufata amashusho y’uko urusengero barusenye abayobozi bamaze kugenda.
Mu kiganiro Samson yagiranye na Bwiza.com, yavuze ko yari yarahawe uburenganzira n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse bumuha ibyangombwa byo gutangira kubaka no kuvugurura neza bunabimenyesha inzego zo hasi nk’Akagari n’Umudugudu.
Apostle Gasarasi avuga ko batangiye kubaka mu kwezi kwa Gatanu 2018, babisabwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko, aho byabaye mu nkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa, dore ko nabo bahoze basengera mu rusengero rusakaje ihema. Muri icyo gihe nibwo basabwe kubaka, uburenganzira barabuhabwa banasabwa kutarenza amezi atatu.
Ati “ Mbere twasengeraga mu ihema, nyuma muri cya gihe cyo gufunga insengero natwe basanze hari ibyo tutujuje badusaba kubikosora, ndetse baduha ibyangombwa bimara amezi atatu; kuva mu kwa Gatanu kugera mu kwa Munani, ariko mu kwa Karindwi twari twarabirangije kuko iyo tutabikora vuba byari kudusaba kongera gusaba uburenganzira. Ibi byangombwa twabisinyiwe n’umuyobozi w’Umurenge ndetse n’ushinzwe imyubakire mu murenge wa Kimironko.”
Video igaragaza uko urusengere rwasenywe

Apostle Gasarasi yakomeje avuga ko we n’itorero batigeze bagirana ibibazo na Leta kandi bitabira gahunda z’igihugu zose bityo bakaba basaba kurenganurwa nk’abandi, ko ibi babibonamo akarengane ndetse batiyumvisha uburyo bahabwa ibyangombwa n’ubuyobozi bwarangiza akaba aribwo busubira inyuma bukabasenyera.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Avuga ko uru rusengero rwari rufite agaciro ka miliyoni 136, amenshi muri ayo akaba yari inguzanyo ya banki, ngo kuba rusenywe ni ibibazo bikomeye Leta ibashyizemo kandi ariyo yari yabemereye kubaka.
Ati “ Ibyo twasabwe byose twarabikoze, twaciye mu nzira zose ndetse hari n’ibyo banadusabye kongeraho, ariko dutunguwe n’uko badusenyeye urusengero nyamara twarubatse baduhaye uburenganzira”.
Umuyobozi w’umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yemeje aya makuru, agashimangira ko EPEMR itigeze yubahiriza amabwiriza yahawe n’ubuyobozi.
Ati “Ba nyiri ruriya rusengero hari ibyo basabye bijyanye no kuruvugurura turabibaha, ariko sibyo bakoze kuko twagiye tubibutsa inshuro zigera kuri eshatu ntibigera babyubahiriza kugeza ubwo twaje kubasenyera”.

Gitifu w’umurenge yakomeje avuga ko abasenyewe urusengero bagomba kwirengera ingaruka, ko babwiwe kenshi ntibumva.
Abajijwe niba gusenya ibikorwa nk’ibi by’amajyambere nta ngaruka byagira bitewe n’uko hari amafaranga yakoreshejwe aba apfuye ubusa; yasubije agira ati“ Nta kundi nyine bagomba kwirengera ingaruka zabyo kuko bagiriwe inama ntibazumva”.
Ubuyobozi bwa EPEMR bukomeza buvuga ko urupapuro babonye ari urwababuzaga kongeraho amatafari ya ruliba, nyuma ngo baje kuyakuraho nkuko babisabwe, bakaba batunguwe no kubona ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kurushyira hasi.
Itorero EPEMR rifite abayoboke benshi mu Rwanda babarirwa muri Paruwasi 15 ndetse n’imiryango irenga 500. Iri torero kandi rifite andi matorero hanze y’igihugu cy’u Rwanda nko muri Australia, ku mugabane wa Amerika n’ahandi. Iri torero ryagiye ryumvikana kenshi mu itangazamakuru ritunga agatoki abahoze ari abayobozi ba ADEPR, ko baritambamira kugira ngo ritabatwara abayoboke.



