Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase kuri iki Cyumweru, itariki 20 Mutarama yafunguye ku mugaragaro Katederali Kristo Umwami ya Diyoseze ya Cyangungu y’Itorero rya Angilikani mu Rwanda.
Reba amafoto:

Mbere yo kugera aha, muri iki gitondo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase yasuye umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo aganira n’abahagarariye abacuruzi. Aba bacuruzi bamubwiye ko ibibazo by’imikorere bamugejejeho ubwo yaherukaga kubasura mu 2018 byakemutse ubu ngo baracuruza neza.



