Ange Kagame yikomye abakomeje kwita umukunzi we izina rya Billy, kuvuga ko afite imyaka 25 y’amavuko ndetse no kuba yarize muri MIT ( Massachusetts Institute of Technology.
N’ubwo anyomoza ibyo avuga ko benshi bahuriyeho mu nkuru bagiye bandika, Ange abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2019, nta n’ubwo agaragaza iby’ukuri, ngo anavaneho urwo rujijo.
Yagize ati “Ndabaramukije mwese na buri wese wagiye yandika inkuru isa. Umukunzi wanjye ntabwo yitwa Billy ndetse nta n’ubwo ari izina yitwa ry’akabyiniriro, ntabwo yigeze ajya muri MIT ndetse nta nubwo afite imyaka 25. Ndabashimiye mwe mwese mwakurikiye ikiganiro cyanjye (TED talk).
Ku wa 28 Ukuboza 2018, nibwo inkuru yasakaye mu binyamakuru ko Ange Kagame yasabwe akanakobwa mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame ruherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro, umuhango watumiwemo abo mu miryango n’inshuti z’umuryango.
Bitangazwa ko umusore yasabiwe yitwa Bertrand Ndengeyingoma akaba umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma.





