Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye Urukiko dosiye y’uwitwa Jeannette Uwera ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarani ari muzima.
Uwera Jeannette yari umukozi wo mu rugo mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.Yaje gutwita ariko abihisha ba nyir’ urugo .
Ku itariki ya 07 Mutarama 2019 nibwo yabyaye umwana ari muzima aramufata amujugunya mu musarani. Umukoresha we yumvise uruhinja rurize yaraje amubaza aho ashyize umwana yumvaga arira, aramubwira ngo arabirangije, niko guhita atabaza abantu bashakisha uwo mwana , bamusanga mu musarani ariko bamukuramo yapfuye.
Mu ibazwa rye, Jeannette yemera icyaha aregwa , agasobanura uburyo yabyaye umwana ari muzima yrarangiza akamujugunya mu musarani. akavuga ko yabitewe n’ubukene kuko yumvaga atazashobora kumurera mu gihe afite n’abandi bana babiri.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kwica umuntu ku bushake giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya Burundu


