Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2015, Perezida Nkurunziza yatangiye kubyina intsinzi ko agiye kuyobora indi manda benshi bemeza ko ihabanye cyane na Demokarasi, bityo bamwe mu bajenerali be bakomeje guhekenyera amenyo ishyamba ari nako batanga integuza z’uko bari nzira baje kubumuryoza.

Ubwo byatangazwaga ko Perezida Nkurunziza wari uhagarariye ishyaka CNDD FDD ari we wanikiye abandi mu matora y’umukuru w’igihugu, yahise abona akanya ko gutangaza ko agiye gusubira ku ntebe afite gahunda yo gushyiraho Leta y’ubumwe.
Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Leta y’u Burundi aganira na Ijwi rya Amerika (VOA), yatangaje ko intego ari iyo gushyiraho Leta y’ubumwe bw’abarundi, ndetse ko biri mu biteganywa n’Itegekonshinga ryashyizweho nyuma y’aho uburundi buviriye mu ntambara z’amoko.

N’ubwo Nkurunziza atangaza ibyo anabyina intsinzi, bamwe mu basirikare bari bakomeye kuri manda ye ishize, ubu bakaba baramwigometseho nyuma yo gushaka kumubuza kwiyamamaza akabitera utwatsi, bakomeje gutanga integuza z’uko amaherezo y’inzira ari mu nzu.
Gen Niyombare, ari nawe wari uyoboye umugambi wo gushaka guhirika Nkurunziza ku ngufu mu igerageza rya kudeta yo kuwa 13 Gicurasi, mu minsi ishize nibwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru ko amenyesha Nkurunziza ko aho ari mu buhungiro atarimo kurera amaboko.
Ibi byongeye gushimangirwa na Gén Léonard Ngendakumana wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi ubu nawe akaba ari mu buhungiro, ari nawe watangaje ko nta yindi nzira izabasubiza i Burundi uretse iy’urusasu, by’umwihariko ko Nkurunziza izindi zose yazisuzuguye.
Uyu mujenerali yanatangaje ko bishyize hamwe nk’abasirikare bitandukanyije na Nkurunziza, intego yabo ari iyo kuzagaba ibitero byo kuvana abarundi ku ngoyi bavuga ko bashyizweho na Nkurunziza na CNDD FDD.

N’ubwo Nkurunziza abyina intsinzi, Gén Didier Nyambariza we avuga ko amajwi yibwe na CNDD FDD mbere y’uko n’amatora atangira, by’umwihariko ko uburundi bugiye kwinjira mu ntambara ikomeye kandi itari iy’amoko ahubwo ko ari iya Demokarasi.
Gén Nyambariza kandi yashimangiye ko ubwo bazatera batazaza bateye u Burundi, ahubwo ko bazaza bateye Nkurunziza n’abambari be.
Brig. Gen. Ndayambaje Jean Marie uvuga ko yabonye rukomeye i Burundi agahita acikana n’abasirikare basaga 220 ubu bakaba bari mu mashyamba ya Congo, abo nabo bari kumwe n’abandi mu mugambi wo gutera.

Gen Pontien Gaciyubwenge wari Minisitiri w’ingabo uwo nawe yahunze igihugu nyuma yo gutungwa agatoki ko ari kumwe n’abari bagiye guhirika ubutegetsi afatanyije na Gen Niyombare kugeza n’ubu aho ari hatazwi ndetse n’ingabo yajyanye zamurindaga.
Aba basirikare bakomeye bemeza kandi ko umugambi wabo bafite wo gutera, nta gihugu na kimwe kibari inyuma nk’uko Leta y’u Burundi yirirwa ibitangaza, ko bo ubwabo bihagije nta kanya bafite ko kwivanga muri gahunza z’ibindi bihugu by’ibituranyi.

Abandi basirikare n’abapolisi bahunze twavuga nka Gén de Brig Philbert Habarugira, Colonel Ambroise Manirakiza, Lt Colonel Arcade Nitegeka, Major Nduwimana, Gén de police Léonard Ngendakumana,…hakiyongeraho n’abanyapolitiki bari bakomeye mu nzego za Leta ndetse no muri CNDD FDD bafite amabanga menshi y’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


