Nyanza: Uwari utegerejweho gushinja Mugimba Jean Baptiste yamushinjuye

Sangiza iyi nkuru

Nyabyenda Jean Marie Vianney ufungiye muri gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza, ku byaha yahamwe bya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ubu akaba yaranahawe igihano cy’igifungo cya burundu, yatunguranye mu rukiko mu gihe yari yitezweho gushinja Mugimba J. Baptiste, ahubwo akamushinjura.

Mugimba Jean Baptiste yari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CDR, yoherejwe mu Rwanda n’u Buholandi mu mwaka wa 2016, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nyabyenda wagombaga kumushinja mu rukiko rukuru rwa Nyanza, yari yasabye ko yatanga ubuhamya arindiwe umutekano ariko ku muzo wa nyuma yavuze ko yabitekerejeho yanzura kubutangira mu ruhame.

Uyu mugabo wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ku butegetsi bwa Juvenal Habyarimana, yemereye urukiko ko na mbere ya jenoside yakorewe abatutsi yari aziranye na Mugimba banaturanye, yemera ko ubwo yari umusirikare yari mu itsinda ryajyaga gutoza igisirikare cya CDR na MRND mu kigo cya gisirikare i Gabiro, yahakanye ko mu gihe cya jenoside hari aho yaba yarahuriye n’uyu uregwa ibikorwa by’ubwicanyi.

Umushinjacyaha Faustin Nkusi yamubajije niba yaba yibuka amakuru yatanze mu bushinjacyaha, asubiza avuga ko yahawe inyandiko ikubiyemo ubuhamya bushinja Mugimba arayisoma asabwa kuyishyiraho umukono, akavuga ko ibiyikubiyemo hafi ya byose ari ibinyoma.

VOA yakurikiranye iri burana, itangaza ko kenshi Nyabyenda yakunze kumvikana avuga ko agomba kuvugisha ukuri, ndetse ko ariko abanyarwanda bakeneye.

Bwana Nkusi yamubajije niba nta bandi bantu bajyaga gutanga inyigisho i Gabiro zihamagarira Abahutu gutsemba Abatutsi, kiri mu byo Mugimba aregwa. Nyabyenda yasubije ko imyitozo ya gisirikare yatangwaga n’abasirikare kandi ko itigeze ivangwa n’ibindi bikorwa bya gisivile.

Byinshi ubushinjacyaha bwamubazaga, ngo yatangazaga ko ntacyo yabivugaho, ko bikubiye mu nyandiko yita ko yacuriwe Mugimba. Yavuze ko mu 2017 yahamagawe ku biro by’urwego rw’ubushinjacyaha bushinzwe guhiga abashinjwa ibyaha bya jenoside ruri i Nyarutarama, akavuga ko mbere yo kujyayo hari mugenzi we bafunganye wari umaze iminsi ajya i Nyarutarama gucura iyo nyandiko.

Iyo mfungwa ngo yakatiwe gufungwa burundu, ngo ikaba yari ituye mu Nyakabanda, gusa urukiko rwasabye ko amazina y’iyo mfungwa kimwe n’andi mazina y’abavugwa muri uru rubanza atajya ahagaragara, ko bishobora kubangamira imigendekere myiza y’uru rubanza, ndetse ko bamwe muri bo bashobora kuzaba abatangabuhamya kandi barindiwe umutekano.

Umutangabuhamya ushinjwa gucurira Mugimba ibirego yiswe [Kanama], Nyabyenda yavuze ko hari inama yabereye i Nyamirambo mu rugo rw’umwe mu Nterahamwe, ku itariki ya 8 Mata 1994, aho ngo hari hiswe kuri Etat Major y’Interahamwe kandi ko Kanama yari ayirimo.

Yavuze ko hatangiwemo imbunda na lisiti z’abatutsi bagomba kwicwa, yahakanye ko Mugimba atayibayemo kandi ko itabereye mu rugo rwe mu gihe abishinjwa n’ubushinjacyaha.

Avuga ko ubwo yageraga i Nyarutarama, abashinjacyaha Mahoro na Jean Baptiste nk’uko yabavuze, ngo bamuhaye inyandiko, amajije kuyisoma bamubwira ko yanditswe na Kanama bafatanyije kwica no gutanga ubuhamya muri Gacaca, ngo banamubwira ko kanama yabasobanuriye ko Nyabyenda bahurira ku makuru nk’abantu babanye.

Nyabyenda yavuze ko we n’uwo mufungwa wiswe Kanama hari undi ukurikiranweho ibyaha bya jenoside wahoze ari umuyobozi wa segiteri Nyakabanda, ubu uba hanze, bicaye bakamwandikaho ubuhamya kuko bazi neza ko yakoze jenoside ariko ko yatunguwe no kubona amazina y’uwo yarasimbujwe aya Mugimba.

Yavuze ko hari n’undi munsi yajyanwe Kimihurura kubonana n’umushinjacyaha Nkusi, amusaba gusinya kuri iyo nyandiko ngo arabyemera kuko atagombaga guhangana n’urwo rwego. Ati “Nakiriye agakiza Uwiteka ansaba kwitandukanya n’ikitwa ikinyoma”.

Umucamanza yamubwiye ati “Shyira hasi iby’agakiza, iyo nyandiko wasanze iteguye? Ngo yasubije agira ati “Cyane rwose”.Ni inyandiko yavuze ko yatumye abaho nabi muri gereza atotezwa na Kanama.

Abajijwe impamvu yasinye inyandiko abona ko itari iye nk’umuntu wabaye umusirikare kandi unajijutse, yasubije agira ati “Kubyanga byari uguhangana, umugabo udatinya aba atarabona”.

Mu gihe avuga ko iyi nyandiko yayisinye Nyarutarama ubundi akavuga Kimihurura, urukiko rwamusabye kuvanaho urujijo mu gihe avuga ahantu habiri hatandukanye, asubiza avuga ko kwibeshya bibaho bitewe n’ubuzima abayeho.

Ashimangira ko Kanama bafunganwe akorana bya hafi n’umushinjacyaha mukuru Nkusi. Ko n’ubwo yakurwa ku buyobozi bwa gereza birangira yigambye ko byarangira Nkusi abumusubijeho kandi ko akandamiza uwo batavuga rumwe muri gereza.

Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 12 Werurwe 2019.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *