Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje kongererwa ubushobozi rwongerwamo abakozi bo kuyobora amashami yarwo y’ingenzi nk’uko tubikesha imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yo kuwa 28 Mutarama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
RIB yashinzwe mu mwaka ushize igomba gukora akazi k’iperereza ku byaha kari gasanganywe Igipolisi cy’u Rwanda.
Uru rwego rurebererwa na Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, rukaba ruyoborwa na Col Jeannot Ruhunga nk’Umunyamabanga Mukuru warwo wongeye gushimangirwa kuri uyu wa 28 Muatarama.
Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubushobozi uru rwego, inama y’abaminisitiri yemeje Morris Murigo nk’umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ubugenzuzi na disipuline; Jean de Dieu Gatabazi agirwa ukuriye Interpol n’’ubufatanye, Dr Thierry Murangira agirwa ukuriye ubushakashatsi n’ubusesenguzi, naho Christine Kayirebwa agirwa ukuriye ishami rishinzwe ibyaha bidasanzwe.
Eugene Kabasha we azaba akuriye ishami rishinzwe gukusanya amakuru, mu gihe Jean de Dieu Kabare akuriye ishami rishinzwe ibyaha bikomeye bibangamira umutekano w’igihugu n’abaturage.
Muri urwo rwego kandi Bosco Gahigi niwe ukuriye ishami rishinzwe gusesengura amakuru, mu gihe Liberat Sezibera yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba.
Richard Iyamuremye yagizwe ushinzwe imari n’ubukungu naho Diane Murekatete agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe gufasha mu iperereza, mu gihe Shema Akilimali yagizwe ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa kuri internet.
Ababikurikiranira hafi bakaba basanga ibi byemezo bisobanuye ko Igipolisi kitazongera kuba imbere mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba cyangwa gukora iperereza ku byaha bikorerwa kuri internet.
Kuri ubu igipolisi kikaba kigiye kwibanda ku kureba ko amategeko yubahirizwa, gucunga umutekano wo mu muhanda n’izindi nshingano nkeya mu gihe ibijyanye n’iperereza byose bizajya byitabwaho na RIB.


