Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari hanze y’igihugu bandikiye abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, babasaba gufatira ibihano Leta y’u Burundi.
Mu itangazo bandikiye Perezida Museveni wa Uganda, umuhuza mu biganiro w’Abarundi akaba n’umuyobozi mukuru wa EAC, bamusabye gufatira Leta y’u Burundi ibihano mu buryo bwihuse, ngo kugira ngo hirindwe intambara y’abaturage ishobora kuba mu gihugu.
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Nyangoma Leonard, Hatungimana Leonidas, Sinduhije Alexis, Ndayikengurukiye Jean Bosco, Nditije Charles, Minani Jérémie, Mugwengezo Chauniveau.
Batangaza ko kuba Leta y’u Burundi yaranze kwitabira ibiganiro bihuza Abarundi ku nshuro yabyo ya gatanu ari ikimenyetso kigaragaza ko Guverinoma y’u Burundi igamije guhagarika umurongo w’ibyigwa wari ugamije gushaka umuti w’ibibazo bufite.
Banashinja Leta y’u Burundi kuba iri mu nzira ngo yo gutegura amatora azahezamo abenshi mu batavuga rumwe na Leta mu 2020, by’umwihariko ko Nkurunziza arimo gutegura intambara ku barundi ishobora kuzavukamo intambara y’abaturage, ndetse ngo ishobora kugira ingaruka ku karere kose muri rusange.
Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019, nyuma y’aho iyi nama isubitswe inshuro zigera kuri ebyiri.



