Perezida Yoweri Museveni yakoze mu ijisho Somalia mu ijambo yagezaga ku bacamanza

Sangiza iyi nkuru

Abanyasomaliya barakariye bikomeye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kubera amagambo aherutse gutangaza ku gihugu cyabo bafashe nko kubasuzugura ubwo yatangizaga inama y’abacamanza ngarukamwaka kuri uyu wa Mbere ushize, abasobanurira itandukaniro riri hagati y’amagambo atatu y’Icyongereza asobanura igihugu ariko mu buryo butandukanye.

Perezida Museveni ati: “Leta n’iki? Leta itandukanye n’igihugu (Country) na Nation. Ayo magambo atatu aratandukanye,”

Perezida wa Uganda yakomeje asobanura ko ijambo country ry’Icyongereza risobanuye ubutaka uba ufiteho ububasha, ijambo Nation rikavuga abaturage bahuje inkomoko, mu gihe State cyangwa leta bivuze ubutegetsi bw’igihugu. Ati: “Kubw’ibyo ushobora kugira igihugu udafite leta. Dufite ingero nyinshi aho hari igihugu ariko nta leta. Somalia ni urugero ruumwe. Hari ingero nyinshi ariko kubera impamvu za dipolomasi ntabwo ngiye kuzivuga.”

Aya magambo ya perezida Museveni ntabwo yakiriwe neza na gato mu gihugu cya Somalia aho benshi batangaje ko nta n’itandukaniro babona hagati ya Uganda na Somalia mu bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga cyangwa iterambere ry’ibikorwaremezo. Bamwe ndetse, bavuga ko byibuze Somalia yagiye iyoborwa n’abaperezida batandukanye basimburana itigeze iyoborwa n’umunyagitugu imyaka 33 nka Uganda ayobora muri demokarasi ya ntayo.

Ambasaderi wa Somalia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ahmed Awad mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko buri wese ashobora kuvuga icyo ashaka, ariko yongeraho ko igihugu cye ari cyo cyonyine munsi y’ubutayu bwa sahara gifite abaturage bafite igisekuru kimwe kandi byagize uruhare mu kubumbatira Abanyasomalia bakarinda ubusugire bw’igihugu cyabo mu bihe bikomeye.

Ati: “ Iyo poucentage nkeya z’ibyabaye muri Somalia biba muri Uganda igihugu barazwe n’u Bwongereza cyaba cyarajugunywe ahajugunywa imyanda mu gihe kigufi. ”  Yongeyeho ko mu yandi magambo Uganda itabasha guhangana n’igitutu nk’uko Somalia yahanganye nacyo.

Uyu mudipolomate yakomeje avvuga ko Somalia yabayemo amatora mu bwisanzure kandi mu mucyo mu 2016 Mohamed Abdullahi Farmajo agatsinda uwo bari bahanganye mu matora bigatungura benshi haba mu gihugu no hanze yacyo. Yakomeje asaba kugereranya ibi n’amatora yo muri Uganda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *