Uwahoze ari umwami w’u Bubiligi yanze kwipimisha DNA mu rubanza ku mwana yabyaye hanze

Sangiza iyi nkuru

Albert wa II, wahoze ari umwami w’u Bubiligi, yanze ko akorerwa ikizamini cy’ingirabuzima-fatizo (DNA) mu rubanza rugamije kugaragaza ko yabyaranye umwana n’uwo batashakanye mu myaka ya 1960.

Urukiko rw’I Buuruseli mu murwa mukuru w’u Bubiligi, rwategetse uyu wahoze ari umwami kuri ubu ufite imyaka 84 y’amavuko, gutanga ikizamini cy’amacandwe mu gihe kitarenze amezi atatu, bitihi se bigafatwa nkaho ari urucabana ko ari we se wa Delphine Boà«l w’imyaka 50 y’amavuko.

Uyu wahoze ari umwami ahakana avuga ko atari we se w’uyu mugore, kandi bivugwa ko ari kugisha inama mu by’amategeko, bikaba bishoboka ko ashobora kujurira.

Abunganizi mu mategeko ba Madamu Boà«l bishimiye kuba urukiko rwategetse ko hatangwa ikizamini cya DNA.

Mu mwaka wa 2013 ni bwo uyu wahoze ari umwami yatangaje ko yeguye ku ngoma, atanga impamvu z’ubuzima bwe yavugaga ko butari bumeze neza. Yeguye ari ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa karindwi, umunsi mukuru w’igihugu mu Bubiligi.

Yimye ingoma ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani mu mwaka wa 1993, aba umwami wa gatandatu w’Ububiligi. Kwima ingoma kwe kwakurikiye itanga ry’umuvandi mwe, Umwami Baudouin, watanze afite imyaka 62 y’amavuko.

Baroness Sybille de Selys Longchamps, nyina wa Boà«l, avuga ko yakundanye n’uyu wahoze ari umwami mu gihe cy’imyaka 20. Ibi birego byuko ari se wa Madamu Boà«l byatangiye mu myaka 10 ishize, biteza ipfunwe abo mu muryango w’ibwami.

BBC dukesha iiyi nkuru iravuga ko hari ibihuha mu itangazamakuru ko iyi yaba ari yo mpamvu yatumye yegura.

U Bubiligi bufite ubwami bushingiye ku itegekonshinga, aho umwami afite umwanya w’ubutegetsi ahanini w’umuhango.

Imwe mu nshingano z’umwami, ni ukugerageza gucyemura ibibazo bivutse bijyanye n’itegekonshinga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *