Bimaze kumenyekana ko abasore cyangwa abakobwa basigaye batiyumvamo gushaka bakiri bato, nyamara hari impamvu zingenzi zerekana ko kubaka urugo mu myaka y’ubuto ari ingenzi uturutse ku myaka 21 yagenwe mu Rwanda uzamuka.

1.Bituma umenya ko amafaranga atarirwo rufunguzo rw’ibyishimo Akenshi umusore n’umukobwa bashyingiranwe bakiri bato nta mitungo ihambaye baba bafite bikaba ngombwa ko bashakana amafaranga babyishimiye bityo bakirinda amakimbirane ya hato na hato ntawe ucyurira undi ngo yamusanganye ibyamirenge aza ku biryamamo.
2.Bituma ingeso zimwe zihinduka ku mpande zombi
umugabo n’umugore babanye bakiri bato byorohera umwe gufasha mugenzi we guhindura zimwe mu ngeso ziba zarabase umwe bityo bagafatanya kurandura ibitagenda neza bakazagera mu zabukuru baramaze kuba umwe.
3.Bifasha kugera ku ntego vuba
Mu gihe abashyingiranwa bakuze bagera mu zabukuru bataranonosora ibyo biyemeje ndetse akenshi ntibabigereho, bitandukanye n’abashakana ari bato kuko bategura imishinga bakayigeraho mu gihe gito kandi bakabasha no guteganyiriza ababakomokaho ku buryo bworoshye.
4.Bibafasha kumenya gufata ibyemezo
iyo umusore cyangwa umukobwa bakirerwa n’iwabo ni gacye cyane uzasanga bamenya gufata ibyemezo runaka, ahubwo ugasanga batekererezwa n’ababyeyi.
Mu gihe habayeho gushyingiranwa batararenza imyaka cyane ngo babe bagera hejura ya za 40 ku bagabo na 35 ku bagore usanga bamenya kwitekerereza imishinga runaka bakanamenya gufata ibyemezo n’inshingano zitandukanye.
5.Bituma imibonano mpuzabitsina ikorwa bishimishije
Imibonano mpuzabitsina ifatwa nk’inkingi ikomeye yo kubaka urugo, mu gihe umuhungu n’umukobwa batarashakana umwe aba yiteguye kuzashimisha mu genzi we ari nabyo akenshi baba bategerezanyije amatsiko, iyo bashyingiranwe batarasaza usanga barushaho kwishimirana bakagira ibyishimo bya hato na hato ku buryo n’iyo bageze mu zabukuru badashobora kwicuza ubuto bwabo kuko baba barabukoresheje neza.
Bitandukanye n’abashakana bakuze aho abenshi usanga batekereza ibyo batarageraho bagasiganwa no gushaka imibereho bakibagirwa ibyo kwishimisha byiganjemo gutera akabariro.
Ubushakashatsi bwerekana ko kubaka urugo hagati y’imyaka 20 na 25 bigira ibyishimo kurusha abashyingiranwe hejuru yayo kandi bugaragaza ko akenshi iyo umusore n’umukobwa babanye bakiri bato bagenda benda gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/bwiza.com


