Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abagabo babiri bakomoka muri Kenya bari bamaze kwiba isakoshi y’umugore muri Serena Hotel nyuma yo kubakura mu menyo y’abaturage bari bariye karungu bashaka kubakosora. Abo banyakenya ni Peter Kamau Wanja na Chrispin Kanyuira.
Nk’uko byatangajwe na polisi, ngo aba Banyakenya babiri bakunze kuba bari mu mahoteli akomeye guhera kuwa mbere kugeza ku cyumweru kandi bambaye neza ku buryo bitoroshye kuba wabakekaho ubujura, yongeraho ko bari bakunze kwibasira abantu b’abakire baba bitabiriye inama zibera muri ayo mahoteli maze bakanyereza bucece amasakoshi akunze kuba arimo inyandiko n’ibindi bintu nka laptop n’amafaranga.
Igipolisi kikaba kivuga ko aba bari bamaze igihe biba muri Serena, Shelton na Gold Tupli muri Wandegeya, ndetse no muri Liquid Silk n’andi mahoteli. Iyi nkuru dukesha Spyreports irakomeza ivuga ko aba bagabo bafatiwe kuwa Kabiri ushize muri Serena Hotel nyuma yo kubonwa na camera batwaye isakoshi y’umudamu.
Gusa, ngo aba batabawe na polisi ubwo abaturage barakaye bari batangiye kwikusanya batangiye no kubakubita ariko polisi ihagera hakiri kare ibajyana ku cyicaro cyayo muri Kampala mu gihe bategereje kujyanwa mu rukiko.
Igipolisi kandi cyahishuye ko aba bagabo bari bafite n’agatsiko k’abagore bakorana ubwo bujura kandi bari gushakishwa kubera ko ngo cyabonye amashusho ya za camera zo mu mahoteli atandukanye kandi babonye amasura yabo ku buryo bazafatwa igihe icyo ari cyo cyose bakongerwa kuri aba bafashwe.


